Kicukiro : Umusore ukekwaho kuba ari igisambo yarashwe ubwo yashakaga gukubita abashinzwe umutekano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byemejwe n' Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, wavuze ko uyu musore yarashwe ubwo we n'abo bari kumwe bashatse gukubita abashinzwe umutekano.

SP Sylvestre Twajamahoro yagize ati 'Bashakaga kubakubita, haza kuraswamo umwe, abandi barirukanka.'

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yavuze kandi ko atari ubwa mbere kuri iyi Kompanyi hageragejwe gukorwa ubujura bw'ibikoresho.

Uyu musore yarashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024, ahagana saa munani z'igitondo, ntiyahise amenyekana imyirondo ye, ndetse hahise hatangira iperereza ryo kuyimenya.

Iyi kompanyi y'ubwubatsi ya Real Construction, isanzwe ifite ibikorwa mu Mudugudu wa Nyabigugu mu Kagari ka Barija mu Murenge wa Gahanga.

SP Sylvestre Twajamahoro, yaboneyeho kugira inama abantu bashobora kujya bahura n'ibibazo nk'ibi by'ubujura kujya bahita biyambaza Polisi.

Yagize ati 'Turabakangurira kugira nimero za telefone z'ubuyobozi bw'aho batuye cyane cyane iza sitasiyo z'ahantu batuye kugira ngo igihe bagize ikibazo habeho gutanga amakuru mu buryo bwihuse.'



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Kicukiro-Umusore-ukekwaho-kuba-ari-igisambo-yarashwe-ubwo-yashakaga-gukubita-abashinzwe-umutekano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)