Muhire Kevin wahoze akinira Rayon Sports yavuze ko umwaka ushize kumva amagambo y'abantu bashyiraga mu buyobozi ari byo byatumye badatwara igikombe.
Uyu mukinnyi wari kapiteni wa Rayon Sports umwaka ushize ariko ubu akaba ari umukinnyi wa Jamus FC muri Sudani y'Epfo, ni umwe mu bagiye bashyirwa mu majwi ko batumye ikipe yari ayoboye idatwara igikombe cya Shampiyona ishize ya 2024-25.
Mu kiganiro yagiranye n'Ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko iyo aza kuba adashaka gukinira Rayon Sports atari kwirirwa ajya mu kibuga kandi ko n'ibitego byinshi yatsinze ari we wabigizemo uruhare.
Ati "Udashaka kwitangira ikipe wavamo abandi bagakina, ikipe iba ifite abakinnyi barenga 20, erega abantu bajye bamenya ko umupira w'amaguru ushobora kubyuka umeze neza, ushobora kubyuka umeze nabi, kandi ndahamya ko ibitego Rayon Sports yatsinze umwaka ushize 90% nabigizemo uruhare."
Muhire Kevin uheruka mu ikipe y'igihugu yatwaye igikombe cya FIFA Series, yavuze ko Rayon Sports ubwayo ari yo yicanze biyikura ku gikombe.
Ati "Rayon Sports umwaka ushize twaricanze ubwacu, ikipe yari mu murongo muzima haba hajemo ngo kanaka yariye ruswa, ngo kanaka yagumuye abakinnyi."
Yunzemo ati "Hazamo n'abandi bantu ntazi aho bari baturutse aho ntazi, niba bari abayobozi ariko bari abo ku ruhande bafite amagambo menshi ngo yabagumuye, ibiki n'ibiki."
Babajemo babacamo ibice birangira abakinnyi bakinaga bicaye batongeye gukina.
Ati "Nyine ibyo byose ngo ntashaka gukina, ngo kanaka ni we wazanye umukinnyi, bituma ikipe icikamo ibice kuko abakinnyi badufashaga byarangiye bose bagiye hanze, ubwo ufashe abakinnyi babanza mu kibuga ukabashyira hanze ngo bariye ruswa ukazana abawe batariye ruswa, iyo kipe ntabwo yatwara igikombe."
Yasabye abantu cyangwa abayobozi b'amakipe kutagendera mu kigare, niba bashinja umuntu ko yariye ruswa bajye bazana n'ibimenyetso bose babimenye.
Ati "Ikindi niba uvuze ngo kanaka yariye ruswa, zana ibimenyetso, niba uvuga ngo kanaka ntiyitangira ikipe, banza umenye impamvu ni iyihe, niba yavunitse hari abaganga mu ikipe babigaragaza."
Muhire Kevin yashimangiye ko ibyo bintu byo kuvuga ko bariye ruswa ari yo mpamvu rukumbi yatumye badatwara igikombe cya Shampiyona.
Ati "Ibintu byishe Rayon Sports umwaka ushize ni ibyo bintu bya ruswa, kutemera ko ikipe yagize ibihe bibi cyangwa harimo ibibazo, ni byo byatumye Rayon Sports idatwara igikombe."
Yemeje ko ubuyobozi ifite ubu burangajwe imbere na Murenzi Abdallah ari buyobozi bwiza ndetse agerageza gukora neza kandi uko abibona bizabaha umusaruro kuko uyu mugabo arimo kugerageza gusubiza Rayon Sports ku murongo.
Source : http://isimbi.rw/hari-abari-bafite-amagambo-menshi-muhire-kevin-wavuze-no-kuri-ruswa-muri-rayon.html