Biravugwa ko u Burundi buri kwegereza ku mupaka w'u Rwanda abasirikare benshi bitwaje intwaro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyumweru kirashize u Burundi bufunze imipaka ibuhuza n'u Rwanda nyuma y'uko iki Gihugu gishinje u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara.

Iki Gihugu kandi cyahise gitegeka Abanyarwanda bakirimo gutaha vuba na bwangu, ndetse bamwe muri bo batangira guhigwa bukware, aho bamwe kugeza ubu bafungiye ahantu hatazwi.

Amakuru ahari ubu, avuga ko iki Gihugu cyamanuye abasirikare benshi hafi y'u Rwanda bari mu ishyamba rya Kibira muri Komini za Mabayi na Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke, ahahana imbibi n'u Rwanda.

Ikinyamakuru SOS Médias Burundi gikorera mu Burundi, kiratangaza ko abo basirikare b'u Burundi ndetse n'abapolisi, bakomeje kugaragara mu mirima y'umuceri iri muri Kibira.

Hari n'andi makuru avuga ko aba basirikare ndetse n'abapolisi baje bitwaje intwaro zirimo n'iziremereye.

Umwe mu batanze amakuru yabwiye SOS Médias Burundi ati 'aba bantu bitwaje imbunda nyinshi binjiye i Kibira bahereye ku gasozi ka Ruhembe muri zone ya Bumba no ku dusozi twa Rutorero na Gafumbegeti two muri zone Butahana muri komini za Bukinanyana na Mabayi.'

Abatuye muri ibi bice batangiye gutahwa n'ubwoba, bavuga ko babona hari ikibyihishe inyuma, ku buryo isaha n'isaha hashobora kuba imirwano.

Muri iri shyamba rya Kibira kandi ryakunze kumvikanamo inyeshyamba zirimo n'izo mu mitwe irwanya u Rwanda, zijya ziryitwikira zikinjira mu Rwanda zigahungabanya umutekano warwo.

U Burundi bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara, ariko rwo rukabitera utwatsi, ruvuga ko ntaho ruhuriye n'umutwe uwo ari wo wose urwanywa u Burundi.

Guverinoma ya Congo Kinshasa kandi iherutse kwemeza ko uyu mutwe wa RED Tabara, usanzwe ufite ibirindiro muri iki Gihugu.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Biravugwa-ko-u-Burundi-buri-kwegereza-ku-mupaka-w-u-Rwanda-abasirikare-benshi-bitwaje-intwaro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)