Impanuka y'ubwato bwarohamye muri Mugesera byamenyekanye ko yahitanye Abanyarwanda 16 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu w'icyumweru gishize, ubwo ubwato bwavaga mu Murenge wa wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma bwerecyeza mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana.

Iyi mpanuka ikimara kuba ku wa Gatanu, haraye habonetse imibiri itandatu, mu gihe indi yakomeje gushakishwa ikaboneka mu mpera z'icyumweru gishize.

Aba bantu 16 bazize iyi mpanuka, bose ni abo mu Murenge wa Karenge, barimo abana bato babiri, bakaba bashyinguwe mu muhango wanitabiriwe n'inzego z'ubuyobozi.

Haboneweho gutangwa ubutumwa bwo guhamagarira abaturage bakora ingendo zo mu mazi ndetse na koperative zibatwa, kujya bigengesera, bakubahiriza amabwiriza yose kugira ngo hirindwe impanuka nk'iyi.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yihanganishije imiryango yabuze abayo, asaba abaturage bo muri aka gace kujya bigengesera.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, yasabye ko abatwara abantu mu bwato, bagomba kujya bandika imyorondoro yabo kugira ngo abari mu bwato bamenyekane, kuko kumenya ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka byagoranye.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Uburasizuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana na we yahaye ubutumwa Koperative zambutsa abantu.

Ati 'Mu buryo bwa kinyamwuga, abafite za Koperative zitwara zikora ubwikorezi bwo mu mazi bakwiye kujya bandika imyorondoro y'abo batwaye. Byoroshya kumenya abo ari bo igihe cyose baba bahuye n'akaga nk'ako bariya b'i Karenge bahuye nako.'

Ubwo iyi mpanuka yari ikimara kuba kandi, harohowe abantu 31, mu gihe bivugwa ko ubu bwato bwari butwaye abantu barenga 40, nyamara bwari bwemerewe gutwara abantu 15.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Impanuka-y-ubwato-bwarohamye-muri-Mugesera-byamenyekanye-ko-yahitanye-Abanyarwanda-16

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)