Hahishuwe umugambi mubisha igisirikare cy'u Burundi gikekwaho kuba kiri gucurura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n'uyu muryango wa Twirwaneho kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024.

Iri tangazo ryamagana ibikorwa bihonyora uburenganzira bikorerwa Abanyekongo b'Abanyamulenge, batahwemye guhohoterwa bicwa n'imitwe itandukanye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iri tangazo rya Twirwaneho, rivuga ko uyu muryango ukurikije amakur yizewe wahawe n'umwe mu basirikare bo hejuru mu gisirikare cy'u Burundi, wamenye aya makuru yo kuba iki gisirikare cy'u Burundi kiri gutegura ibitero byo kwivugana aba Banyekongo.

Twirwaneho yakomeje ivuga ko umusirikare wo hejuru yahamagajwe i Bujumbura mu Burundi kugira ngo ahabwe amabwiriza y'ibi bitero.

Iri tangazo rikomeza rivuga ngo 'yahamagajwe i Bujumbura ngo yakire amabwiriza ya nyuma arebana n'ibikorwa bya gisirikare byo kwibasira abaturage bo mu bwoko bw'Abanyamulenge hagamijwe kubatsemba burundu.'

Twirwaneho kandi ivuga ko ibi byose biri gutegurwa mu busabe n'isezerano rya Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wavuze ko yifuza kurandura abo banyekongo yita ko ari intumwa z'u Rwanda komeje kwita umwanzi.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Hahishuwe-umugambi-mubisha-igisirikare-cy-u-Burundi-gikekwaho-kuba-kiri-gucurura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)