Impamvu Cristiano Ronaldo atazakina umukino b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa Kane taliki 1 Gashyantare 2024 Saa mbili z'ijoro kuri Kingdom Arena ni bwo ikipe ya Al Nassr izacakirana na Inter Miami mu mukino wa gishuti.

Wari utegerejwe na benshi cyane dore ko bamwe bavugaga ko ari amahirwe ya nyuma babonye yo kubona abakinnyi 2 babayeho bahanganye, Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bari mu kibuga kimwe ariko kuri ubu ntabwo bigukunze.

Nk'uko umutoza wa Al Nassr, Luis Castro yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, Cristiano Ronaldo ntabwo azaba ahari bitewe nuko amaze igihe atameze neza none no kugeza ubu akaba atarakira neza 100% ku buryo yakinishwa.

Yagize ati "Ntabwo tuzabona Cristiano Ronaldo na Lionel Messi mu kibuga, Ronaldo ari mu bihe bya nyuma byo gukira kugira ngo atangire gukorana n'abakinnyi bagenzi be. Turizera ko mu minsi iri imbere ashobora gutangira gukorana n'ikipe. Ntabwo azaboneka ku mukino dufitanye na Inter Miami".

Uyu mukinnyi yagize ikibazo cy'imitsi ndetse biza no gutuma ikipe ye ya Al Nassr isubika gahunda y'imikino ya gishuti yari ifite mu Bushinwa aza gusaba imbabazi abafana avuga ko yagize ikibazo cy'imvune.


Cristiano Ronaldo ntazagaragara ku mukino wa gishuti bafitanye na Inter Miami ya Lionel Messi 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139239/impamvu-cristiano-ronaldo-atazakina-umukino-bafitanye-na-inter-miami-ya-lionel-messi-139239.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)