Abakinnyi ba Gasogi United babayeho bate muri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama ni bwo ikipe ya Gasogi United yakomezaga imyitozo yakabaye ari iyitegura umukino wa Kiyovu Sports. Yari imyitozo ya kabiri muri iki cyumweru, ndetse ikaba imyitozo ya nyuma muri Mutarama. 

Abakinnyi hafi ya bose, ku isaha ya Saa 07:00 PM bakaba bari bageze ku kibuga cya IPRC Kicukiro ari naho iyi kipe ikorera.

Ugikubita amaso aba bakinnyi ubona ko akamwenyu ari kose ndetse wagira ngo nta cyabaye kuko umutoza yabakoreshaga nk'aho hari umukino bari kwitegura vuba aha.

Imyitozo yashyizweho umutemeri saa 09:10 am abakinnyi bahita bajya mu nama n'umuyobozi w'iyi kipe, Kakooza Nkuliza Charles (KNC). KNC yasabye abakinnyi gukorana imyitozo imbaraga ndetse bakiyitaho nk'ibisanzwe, ubundi nawe bakamurekera ibyo arimo. 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139235/abakinnyi-ba-gasogi-united-babayeho-bate-muri-ibi-bihe-video-139235.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)