Gicumbi : Uwari umaze iminsi avuga ko isi iri kumusiga bamusanze mu mugozi yapfuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muturage w'imyaka 32, bamusanze iwe mu nzu amanitse mu mugozi yapfuye kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2024 mu Mudugudu wa Gatungo mu Kagari ka Ryaruyumba mu Murenge wa Manyagiro.

Yabonywe bwa mbere n'umugore we ubwo yari avuye guhinga, yagera mu nzu agasanga umugabo we amanitse mu mugozi, agahita atabaza abaturanyi n'inzego z'ubuyobozi.

Abaturanyi ba nyakwigendera, bavuga ko yari amaze iminsi mu maganya menshi, avuga ko ubuzima bwanze kandi ko abona Isi iri kumusiga.

Bavuga kandi ko muri 2021 yari yaragiye muri Uganda, akaza kugaruka muri 2023, ariko akaza yarahindutse agaragara nk'ufite ibibazo byinshi, aho yakundaga kwiganyira.

Urupfu rw'uyu mugabo, rwemejwe n'Umuyobozi w'agateganyo w' Akarere ka Gicumbi Uwera Parfaite wavuze ko nyakwigendera yitabye Imana koko bikaba bikekwa ko yiyahuye.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Gicumbi-Uwari-umaze-iminsi-avuga-ko-isi-iri-kumusiga-bamusanze-mu-mugozi-yapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)