Harimo igikombe cy'Isi! Minisitiri wa Siporo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Yabigarutseho mu kiganiro 'KICK OFF' cya Televiziyo Rwanda cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Mutarama 2024.

Aurore Mimosa Munyangaju yavuze ko muri rusange u mwaka wa 2023 warangiye neza hari ibikorwa byinsi u Rwanda rwagezeho mu rwego rwa siporo byo kwishimira harimo na gahunda y'iterambere ry'abato.

Yagize ati"Wenda nahera ku bikorwa by'iterambere ry'abato. Nk'uko twese tubizi ni gahunda itarangira ,ni gahunda ikomeza, ni gahunda tuzakomeza gushyiramo imbaraga. 

Ngira ngo uyu munsi icyo twakagombye kwishimira cyane ni imbaraga zashyizwemo mu iterambere ry'abato, uyu munsi iyo urebye amakipe makuru mu mupira w'amaguru yasabwe gushyiraho icyiciro cy'abato ku buryo nabo babona umwanya wo gukina no kuba bagaragaza impano zabo. Ariko hanatangiye amarushanwa y'abato mu mumupira w'amaguru y'abatarengeje imyaka 15 na 17.

Ikindi twavuga ni mu yindi mikino itari umupira w'amaguru nko muri Basketball twavuga ko hashyizweho icyiciro cya 2 . 

Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka wa 2024 bagomba gushyiramo imbaraga ibi bikorwa bigamije guteza imbere abakiri bato bigakomeza ndetse kandi hakanashyirwa imbaraga mu marerero y'ababigize umwuga.

Minisitiri wa siporo,yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kwitabira amarushanwa mpuzamahanga ariko anavuga ko hari ayo ruzakira. 

Ati"Ikindi navuga ni ukwakira amarushanwa mpuzamahanga ariko ntabwo twakwakira gusa tutitabira. Ngira ngo mu nzego zose za siporo, mu mashyirahamwe yose ya siporo agera kuri 35, muri 2024 tugiye dufite imikino tuzitabira . 

Haba ku rwego rw'Afurika, haba ku rwego rw'Isi tuzakomeza tuyitabire ariko ntabwo twabura no kuvuga ko tuzanakira amarushanwa mpuzamahanga.

Mu marushanwa mpuzamahanga tuzakira navuga,ejo bundi mu kwa 02 tuzatangira twakira EAC Games,mu kwezi kwa 02 dufitemo Tour du Rwanda tumaze kumenyera yazamuye urwego.Nabwo twumva ko tugomba gushyiramo imbaraga cyane mu bakinnyi b'Ababanyarwanda bagomba kuzayakina.

Ukwezi kwa 04 kurangira dufite umukino nyafurika wa Gymnastics uzaba ari ubwambere tuwakiriye.Nk'uko tubimenyereye ukwa 5 dufitemo,Basketball African League(BAL) igomba gusorezwa mu Rwanda tukaba tunibutsa ko noneho muri uyu mwaka harimo ikipe nshyashya ya APR BBC ariyo igomba kuzahagararira u Rwanda .

Ngira ngo twagiye tubona izindi kipe mbere zihagararira u Rwandaariko ariko yo ni ubwa mbere izaba igiye kuruhagararira . 

Noneho mu kwezi kwa 06 dufite Kigali Peace Marathon yo tumaze kuyimenyera tukanibutsa ko Peace Marathon ku rwego rw'Isi yazamutse. Uyu munsi iri rushanwa rikaba rifite abantu bakina ku rwego rw'Isi baza kuryitabira.

Mu karere ka Rubavu tuzakira IRONMAN 70.3 izaba ari ku nshuro ya 3 u Rwanda ruzaba rwakiriye iri rushanwa. 

Tugana mu kwezi kwa 8 kwa 9 dufitemo Rwanda Mountain Gorilla,uyu ni umukino w'abasiganwa mu mamodoka tuzongera nanone kuyakira. 

Muri Tennis nabwo tuzakira Rwanda open,ni irushanwa rigeze ku rwego rwiza kuko naho tubonamo abakinnyi babigize umwuga baturutse ku Isi hose baza bakaryitabira. 

Ariko nanone muri Tennis hari n'irindi rushanwa rya Davis Cup naryo duteganya kwakira ngira ngo n'umwaka ushize twararyakiriye.

Ngira ngo ahandi navuga ni mu mupira w'amaguru,tuzakira igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho.Habayeho umwanya wo kumyekanisha iki gikorwa haba ku rwego rw'Afurika no ku rwego rw'Isi. Aha tuzabona abakinnye umupira w'amaguru ku rwego rukomeye bazaza guhurira mu Rwanda mu Kwezi kwa 09.

Muri uyu mwaka nanone tuzakira inama y'inteko rusange y'ishyirahamwe ryo gusiganwa mu ma modoka ku rwego rw'Isi,ahangaha twavuga ko hazaberamo no gutanga ibihembo.

Aurore Mimosa Munyangaju yasoje avuga ko kwakira aya marushanwa bizagirira umumaro abakiri bato babona abo bafatiraho icyitegererezo, bikazongera umutungo w'igihugu ndetse no ku muntu wese uzabonamo akazi.

Usibye ibi kandi n'abakinnyi bazabigiriramo amahirwe yo kuba bashyiramo imbaraga bigatuma babona amakipe hanze ndetse n'amashyirahamwe y'imikino itandukanye mu Rwanda akaba azigiramo uko imikino itegurwa n'ibindi bitundakanye.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138573/harimo-igikombe-cyisiminisitiri-wa-siporo-yavuze-ibikorwa-bya-siporo-biteganyijwe-mu-2024--138573.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)