Edouce Softman agiye gusohora Ep iriho indiri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi umaze imyaka irenga 10, avuga ko yari amaze igihe atumvikana mu ruhando rw'abanyamuziki, ahanini biturutse ku gihe yafashe cyo kunononsora buri ndirimbo igize iyi EP ye ashaka gushyira hanze mbere y'uko ukwezi kwa mbere kugana ku musozo.

Edouce yabwiye InyaRwanda ko yahisemo kwita EP ye 'Genesis' mu rwego rwo kumvikanisha ko bisa n'aho ari bwo agitangira urugendo rw'umuziki we nk'umuhanzi wigenga nubwo amaze imyaka irenga 10 atanga ibyishimo yisunze indirimbo zinyuranye.

Ati 'Genesis' ubwabyo bivuga itangiriro ni nacyo gisobanuro cya 'EP' yanjye nshaka kubwira abantu bakunda umuziki wanjye n'abakunzi b'umuziki muri rusange ko ubu njye bisa nk'aho ari bwo ntangiye urugendo rw'umuziki wanjye.'

Akomeza ati 'Ibikorwa byinshi twarabikoze mu gihe cyashize abanyarwanda barabimenya gusa ubu ndabifita nk'urugendo rushya kuri njye. Bitewe n'icyerekezo nshaka guha umuziki wanjye bitandukanye n'uko nawukoraga mbere. Kandi ntekereza ko abankunda bose n'abakunda umuziki muri rusange bazabyishimira.'

Iyi EP ye iriho indirimbo eshanu, kandi buri yose ifite igisobanuro cyihariye, ariko muri rusange zubakiye ku gusaba kurindwa n'Imana, kuyiramya no kuyamamaza.

Kuri Edouce, yitondeye buri ndirimbo yita cyane ku buzima abantu banyuramo bwa buri munsi, biri mu byatumye mu ndirimbo 'Balance' ashishikariza abantu kugira amahitamo akwiye mu buzima bwa buri munsi.

Ati 'EP iriho indirimbo eshanu. Buri ndirimbo iri kuri EP ifite igisobanuro cyayo cyane ko ari EP ntibanze ku ndirimbo z'urukundo cyane. Ni EP iriho indirimbo z'ubuzima busanzwe zizafasha benshi bitewe n'ibyo tubamo mu buzima bwa buri munsi.'

Hariho indirimbo 'Unyigishe', 'Balance', 'Kind of Love', 'Single Maman', 'Ubu' ndetse na 'Intro' yayo.

Indirimbo 'Unyigishe' yayikomeye ku nyigisho ya Antoine Rutayisire

Ku wa 23 Kanama 2022, Rev Past Antoine Rutayisire yigishije ijambo ry'Imana mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Yvan Buravan witabye Imana, wabereye muri Camp Kigali.

Uyu muvugabutumwa yavuze ko Buravan yamusigiye urwibutso rukomeye, kandi amushimira ubuzima bw'urwibutso yabayeho.

Yavuze ko atagize amahirwe yo kuganira igihe kinini na Buravan ariko ko byari muri gahunda. Ati 'Njyewe na Yvan Buravan twavuganye rimwe duhuriye kuri Kigali Convention Center. Mu mwanya muto twamamaranye yarambwiye ati 'Pastor tuzashakane 'gusa ntabwo byabaye yagize akazi kenshi. Ntabwo nanje namushatse na we ntiyanshatse none dore duhuriye aha. Ni kintu kibabaje ariko ntakundi'.

Yigishije ijambo ry'Imana yifashishije amagambo aboneka mu Baheburayo 11: 4-6, yitsa cyane ku kubaho ubuzima bufite intego, no kugira ubwenge bwo gukorera Imana.

Yungamo ati 'Iyo ubonye umuntu agiye akiri muto nka Yvan Buravan uravuga ngo agiye akare Imana yaturushije kumukunda ariko burya nta muntu ugenda kare, kuko agaciro k'ubuzima si umubare w'imyaka umara ku Isi ahubwo ni icyo uyikoraho.'

Edouce Softaman avuga ko yakozwe ku mutima n'uburyo Rutayisire yigishije ijambo ry'Imana kugeza ku magambo yasomye muri Zaburi 90:13 hashishikariza buri wese kubara iminsi ye y'ubuzima, maze akagira umutima wo gukorera rurema.

Uyu munyamuziki avuga ko iyi ndirimbo 'Unyigishe' isobanuye ikintu kinini kuri we, kuko yayandikanye umutima ukunze, no gushishikariza abandi gukorera Imana.

Akomeza ati 'Iyo ndirimbo n'aho yatangiriye kunzamo bituma nyandika kuko byasaga n'iyerekwa rikomeye kuri njye. Kuko nari maze iminsi numva mu mutima wanjye nifuza kuririmba indirimbo ya gospel mu rwego rwo gufasha abantu. Kuri njye rero ni ndirimbo y'isengesho nagiye nsenga kenshi kandi numva rizafasha n'abandi bantu benshi.' 

Edouce yatangaje ko agiye gushyira hanze EP yiganjeho indirimbo zigaruka cyane ku kurangamira ingoma y'ijuru 

Edouce yavuze ko indirimbo 'Unyigishe' yakomotse ku nyigisho ya Pasiteri Rutayise mu muhango wo gusezera kuri Buravan 

Edouce avuga ko iyi EP ye ari intangiriro y'urugendo rushya rw'umuziki we 

Edouce yavuze ko mu mpera za Mutarama 2024 ari bwo azashyira hanze EP

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'MUMAOMBI' EDOUCE YASUBIYEMO

 ">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138683/edouce-softman-agiye-gusohora-ep-iriho-indirimbo-yakomoye-kuri-pasiteri-antoine-rutayisire-138683.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)