Dj Kavori na Dj Dallas bagizwe 'ba Brand Amba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku itariki 14 Ukwakira 2023 nibwo amarushanwa ya 'Mützig Amabeats' ategurwa na Bralirwa agamije kuzamura abafite ubuhanga mu kuvanga umuziki, yashyizweho akadomo maze hahembwa aba 'Dj's' bitwaye neza aribo Dj Kavori wabaye uwa mbere agakurikirwa na Dj Dallas waje ku mwanya wa kabiri.

DJ Kavori wize kuvanga umuziki mu mu ishuri Scratch Music Academy yegukanye akayabo ka Miliyoni 18 Frw, mu gihe DJ Dallas we yegukanye miliyoni 12 Frw. Kuri ubu aba bombi bamaze gusinya amasezerano y'imikoranire na Bralirwa yo kwamamaza ikinyobwa cya Mützig mu gihe kingana n'umwaka.

DJ Kavori na DJ Dallas basinye amasezerano y'imikoranire na Bralirwa yo kwamamaza Mutzing

Ku wa Kane  tariki 25 Mutarama nibwo DJ Kavori na DJ Dallas begukanye irushanwa rya 'Mützig Amabeats', bashyize umukono ku masezerano yo kwamamaza  ikinyobwa cya Mutzing  cyengwa n'uruganda rwa Bralirwa Plc.

DJ Kavori wegukanye irushanwa rya 'Mutzing Amabeats' 

DJ Dallas wabaye uwa kabiri mu marushanwa ya 'Muzting Amabeats'

Aya masezerano bayasinyiye ku cyicaro  cy'ishamirgishinzwe kwamamaza ibikorwa bya Bralirwa giherereye Sonatube mu karere ka Kicukiro, aho aba ba DJ babiri bayasinye nyuma y'uko bari babisezeranijwe ubwo bari bakiri mu marushanwa mu mwaka wa 2023.

Selecta Danny wari uherutse kuba uwa mbere yasimbuwe na DJ Kavori

DJ Khizzbeats yakoze mu kiganza DJ Dallas wamusimbuye ku mwanya wa 2

DJ Kavori na DJ Dallas basinye aya masezerano yo kuba 'Brand Ambassadors' ba Mutzing, basimbuye Selecta Danny na DJ Khizzbeats bari bamaze umwaka bamamariza iki kinyobwa nyuma y'uko begukanye iri rushanwa ku nshuro ya mbere.

Aba ba DJ's babiri basinye amasezerano yo kwamamaza ikinyobwa cya Mutzing mu gihe cy'umwaka




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139121/dj-kavori-na-dj-dallas-bagizwe-ba-brand-ambassadors-ba-muetzig-139121.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)