Umukunzi we, Album ya Tuff Gangs n'isubira in... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Green P wari ukumbuwe n'abanyarwanda batari bake cyane abakunzi b'injyana ya Rap bamumenye mu itsinda rya Tuff Gangs, avuga ko agiye kujya aba ari mu Rwanda inshuro nyinshi ndetse nazajya agenda, ntabwo azongera kujya amara igihe kinini ataragaruka nk'uko mu myaka itambutse byagenze.

Uyu muhanzi kandi avuga ko ubu yongeye yagarutse mu muziki, aho agiye guha abakunzi be indirimbo ku bwinshi cyane ko ari no kubategurira Ep izajya hanze mu kwezi kwa Werurwe 2024.

Tuff Gangs iri kwitegura  kumurika Album bafitanye nk'itsinda 

Green P avuga ko itsinda rya Tuff Gangs rigihari kuko babaye nk'umuryango ndetse bakaba bari no kwitegura kumurika Album bafitanye,kandi ikazaba iriho n'indirimbo bakoranye na Nyakwigendera Jay Polly witabye Imana mu mwaka wa 2021, byumvikana ko bayitangiye kera.

Mu kiganiro mu makuru yo kuri Radiyo Rwanda Green yagize ati" Tuff Gangs irahari nk'itsinda kandi ifite na Album iteguye iri hafi gushyira hanze noneho twatangiye no kuyikoraho Jay Polly akiriho, kuko indirimbo nyinshi na Jay Polly ariho. Tukaba kuri ubu turi kwitegura kuyishyira hanze muri iyi mpeshyi".

Green P abona injyana ya Hip Hop yaracitse intege

Umuraperi Green P ubwo yari abajijwe uko abona injyana ya Rap isigaye ihagaze, yavuze ko ukurikije n'uko yari imeze, ntabwo igifite umurindi nka mbere.

Green agira ati" Kuri ubu ngubu injyana ya Rap ntabwo igifite wa murindi nk'uwa mbere niko navuga ariko imeze neza kuko hari ikiragano gishya kiri gukora neza kigatuma ibendera rya Hip Hop ritamanuka". Green P avuga ko Hip Hop igihari ariko ikaba itagifite imbaraga n'umurindi nk'uko byahoze mbere.

Uyu muraperi aherutse gutangaza ko adakunze kumva indirimbo zo mu Rwanda zigezweho kuko iyo azumvise yumva nta kintu cyibereyemo, akaba ariyo mpamvu ahitamo kwiyumvira iza kera kuko aba yumva arizo zirimo ubuhanga.

Green P afite umukunzi i Kigali

Green P wavuye i Dubai aje gutaha ubukwe bw'umuvandimwe we The Ben, avuga ko kimwe mu bintu byamushimishije muri ubu bukwe, ni uko bwamuhuje n'abantu bari baraburanye. Agira ati" Ubukwe bwa The Ben bwampuje n'abantu twari twaraburanye mu gihe gito cyane cyane abantu bo mu muryango n'inshuti kuko Ben usanga kenshi inshuti ze arizo zanjye, hari n'abandi benshi bo mu ruganda rwa muzika usanga tuba twaraburanye, abo bose nagize amahirwe yo kubabona turaganira numva ndishimye urukumbuzi rurashira".

Ku bijyanye no gushinga urugo kwa Green P avuga ko ibintu nkenerwa byose byo gukora ubukwe bihari yaba umukunzi n'ibindi, igisigaye akaba ari uko Imana ibyemeza ikavuga iti" Igihe cyawe ni iki". Green P yanahishuye ko umukunzi we kuri ubu aherereye i Kigali.


Green P yavuze ko Tuff Gangs igiye gushyira hanze Album yabo nshya


Green P afitanye indirimbo na The Ben bavukana



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139123/umukunzi-we-album-ya-tuff-gangs-nisubira-inyuma-ryinjyana-ya-rap-green-p-yahishuye-byinshi-139123.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)