Chriss Eazy yashyize umucyo ku byo gutandukan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi ishize nibwo hatangiye gucicikana amakuru yavugaga ko umuhanzi Christian Rukundo Nsengimana uzwi nka Chriss Eazy,  yaba ari mu muryango werekeza muri Sosiyete ya 1:55 Am ya Karomba Gael uzwi nka Coach Gael isanzwe ibarizwamo Bruce Melodie, Element na Ross Kana.

Ni amakuru yavugaga ko Chriss Eazy ari ku rupapuro ruriho abandi bahanzi nka Kevin Kade na Yampano nabo bivugwa ko bagiye kwinjira muri iyi nzu.


Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko yakwishimira umuntu wese ufite ubushobozi bwo kumushoramo amafaranga ariko umutandukanya na Junior Giti we atamwemera.


Yagize ati "Umuntu, umukire cyangwa umuntu wese ufite ubushobozi wampanga amaso byaba ari ibintu byiza. Gusa kuba hari ushaka kumvana ahondi, ibyo byo ntago aribyo. Ariko n'uzaza nizeye ko azareba n'abo turi kumwe n'ibyo turi gukora, bigakomeza bikazamuka".


Chriss Eazy byavugwaga ko ari ku rupapuro rwo muri 1:55 Am ndetse ko ubushobozi bwe bushimangirwa na Producer Element basanzwe bakorana indirimbo umunsi ku munsi

Chriss Eazy yahakanye amakuru amujyana muri 1:55 Am 


Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy 

Coach Gael byavugwaga ko ashaka gusinyisha Chriss Eazy

Reba ikiganiro twagiranye na Chriss Eazy

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139118/chriss-eazy-yashyize-umucyo-ku-byo-gutandukana-na-junior-giti-video-139118.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)