Bagiye guca agahigo! Itorero Inyamibwa bategu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu nama y'Igihugu y'Umushyikirano yabereye muri Kigali Convention Center, tariki 23-24 Mutarama 2024, Perezida Kagame yavuze ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwihoboye 'irimo ibyo byago ariko irimo n'igihugu guhinduka kiba igihugu gikwiye kitari ikijyanye n'ayo mateka.'

Ati "Imyaka 30 irimo ibintu bibiri: Irimo ibyo byago ariko irimo n'igihugu guhinduka kikaba igihugu kindi dukwiye, kitari ikijyanye n'ayo mateka nayo twibuka".

Yavuze ko muri ibyo bigenda bihinduka mu rugendo rw'iterambere ry'u Rwanda n'ubuzima bw'abantu n'imiterere y'Igihugu' bijyanye n'ukuntu ibisekuru bisimburana. Yavuze ko abagejeje imyaka 30 ingana n'iyo u Rwanda rumaze 'igihugu kibitezeho guhindura igihugu neza'.

Itorero Inyamibwa rivuga ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye hari byinshi rwagezeho bashaka kuzagaragaza mu gitaramo bazakora tariki 23 Werurwe 2024 muri BK Arena.

Ni ubwa mbere itorero ry'imbyino gakondo rizaba rikoreye igitaramo muri BK Arena, bikazaba ari amateka yanditswe n'itorero Inyamibwa. Ni inyubako yakira abantu ibihumbi 10, ku buryo benshi mu bahanzi bahataramiye bagiye bifashisha bagenzi babo.

Kugeza ubu, Israel Mbonyi niwe ufite agahigo mu bahanzi bo mu Rwanda, kuko amaze kuhakorera ibitaramo bibiri yuzuza BK Arena.

Umuyobozi Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue, yabwiye InyaRwanda ko bahisemo gukorera iki gitaramo muri BK Arena bashingiye ku mubare mwinshi bagize mu gitaramo 'Urwejeje Imana' bakoreye muri Camp Kigali, ku wa 19 Werurwe 2023.

Akomeza ati 'Twifuje ko abantu babona ahantu hisanzuye kandi heza baza gutaramira. Umwaka ushize twari dufite abantu hafi ibihumbi bitanu, kuri iyi nshuro rero turifuza abantu barenga ibihumbi umunani.'

Uyu muyobozi anavuga ko batekereje guhitamo ahantu hagutse, bashingiye ku nsanganyamatsiko y'iki gitaramo, kuko isobanura neza ibikorwa 'u Rwanda rwagezeho kuva 1994 -2024'.

Akomeza ati 'Ubwo rero mu by'ukuri BK Arena ni kimwe mu bikorwa by'indashyikirwa u Rwanda rwagezeho nk'ahantu habera ibitaramo twagombaga rero kuhakorera igitaramo.'

Itorero Inyamibwa ririzihiza imyaka 26 rishinzwe. Iyi myaka ishize bashimangiye ibigwi, kandi bafite abanyamuryango benshi, kandi bamaze gutarama ku Isi hose.

Bamaze gutamira i Burayi inshuro ebyiri (2), mu Rwanda, mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, Afurika yose... Nyuma y'imyaka 26, Inyamibwa bamaze kugira ibikorwa n'ibigwi bidasanzwe.

Imyaka 26 ishize batangiye bishimira ko ibikorwa by'abo byarenze kuba baratangiriye muri Kaminuza nk'abanyeshuri, ahubwo bikaba byaragiye ku rwego rw'Isi.

Mu 2022, iri torero ryaserukiye u Rwanda mu iserukiramuco rya mbere ku Isi ryitwa 'Festival de Confolens' ribera mu gihugu cy'u Bufaransa. 

Igitaramo 'Inkuru ya 30' cy'Itorero Inyamibwa kizabera muri BK Arena, ku wa 23 Werurwe 2024 

Inyamibwa bagiye gukora iki gitaramo nyuma yo gutanga ibyishimo bisendereye mu gitaramo 'Urwejeje Imana' bakoze, ku wa 19 Werurwe 2023






KANDA HANO UREBE BIMWE MU BYARANZE IGITARAMO CY'ITORERO INYAMIBWA MU 2023




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139070/itorero-inyamibwa-rigiye-guca-agahigo-bitewe-naho-bazakorera-igitaramo-inkuru-ya-30-139070.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)