Ashley yegukanye ikamba rya Miss Global ahabw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Global yegukanwe na Ashley wo muri Puerto Rico mu gihe Iwacu Gretta wagombaga guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa atabashije kuryitabira.

Abakobwa batanu babashije kugera mu cyiciro cyavuyemo uwegukanye ikamba nabo mu bihugu birimo Vietnam, Phillipines, Thailand na Samoa.

Melendez wegukanye iri kamba yumvikanya agira ati'Ndizera ko dufite imbaraga zo gukoresha amajwi yacu, dufite amahirwe yo guhindura ubuzima, dufite imbaraga zo kubaka ubumwe. Turi umwe.'

Aha akaba yasaga nukomoza ku kuba ikamba yegukanye rizamufasha gusohoza ibyo yiyemeje, uyu mukobwa w'imyaka 26 yaherukaga kumvikana agira ati'Miss Global yifuza guteza imbere abari n'abategarugori. Ubu rero natwe nicyo turi gukorera twerekana ko Puerto Rico dushoboye.'

Igisonga cya mbere cya Miss Global kikaba cyabaye Haylani Kuruppu wo muri Samoa, Igisonga cya Kabiri kiba Chonnikan Supittayaporn wa Thailand, Igisonga cya Gatatu kiba Pearl Hung wa Phillipine naho Doan Thu wa Vietnam aba Igisonga cya Kane.

Iri rushanwa rikaba ryitabirwa n'abakobwa bafite imyaka kuva kuri 18 kugera kuri 35, kimwe mu bihembo nyamukuru Melendez yegukanye kikaba ari Miliyoni zisaga 25Frw.

Ashle Melendez yegukanye ikamba rya Miss Global 2023 imaze ikinyacumi itegurwaMiss Marie Sherry Anne Tomes wo muri Phillipines ni we wambitse ikamba AshleyIgisonga cya mbere cya Miss Global 2023 Haylani wo muri SamoaIgisonga cya Kabiri cya Miss Global 2023 Chonnikarkan wo muri ThailandIgisonga cya Gatatu, Pearl Hung wo muri PhillipinesIgisonga cya Kane, Doan Thu wo muri ThailandAbakobwa batanu begukanye amakamba arimo irya Miss Global 2023 ryegukanwe na Ashley Melendez



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138768/ashley-yegukanye-ikamba-rya-miss-global-ahabwa-asaga-miliyoni-25frw-amafoto-138768.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)