Batatu begukanye Miliyoni 2.5 Frw muri Level... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024, MTN Rwanda na Inkomoko basoje gahunda bamazemo iminsi ya 'Level Up Your Biz,' bahemba ba rwiyemezamirimo bose uko ari batandatu amafaranga azabafasha gukomeza kwagura ibikorwa byabo.

Ba rwiyemezamirimo babashije kugera ku cyiciro cya nyuma bahawe umwanya bavuga amasomo bigiye mu mahugurwa bamaze amezi atatu bahabwa, arimo kumenya gushaka amasoko, kwandika buri munsi ibyakozwe, gufata neza abakiliya, gucunga neza umutungo w'ikigo n'ibindi.

Muri rusange bashimiye Inkomoko yabunguye ubumenyi bw'ingirakamaro, babizeza ko haba ubumenyi ndetse n'ubushobozi bahawe bagiye kubyifashisha mu kurushaho guteza imbere imishinga yabo.

Bashimiye kandi Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi idahwema kubatekerezaho no gushyigikira ibikorwa byabo, igamije kubateza imbere binyuze muri gahunda ya Leta y'u Rwanda yo kwihangira imirimo.

Umwe mu bakozi ba Inkomoko uri no mu bahuguye aba ba rwiyemezamirimo, yavuze ko bishimiye cyane intambwe uru rubyiruko rwateye, ariko na none abibutsa ko urugendo aribwo rugitangira, aboneraho no kubasaba kujya gushyira mu bikorwa ubumenyi babahaye.

Muri batandatu babashije kugera ku cyiciro cya nyuma, batatu ba mbere nibo babashije kwegukana igihembo gikuru cya miliyoni 2,500,000 Frw. Abo, ni Niyomwungeri Anitha washinze kompanyi ya Inzora Agrotourism ikora ubuhinzi bushingiye ku bukerarugendo,;

Muhire wayoboye ikigo gifite urubuga na 'Application' bifasha abanyeshuri bo mu Rwanda kubasha gutangira amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga, gukorama amasuzumabumenyi n'ibindi bizamini cya Examira Group Ltd, ndetse na Muhire Janvier washinze ikigo cya Rainbow Health Food Ltd gitunganya ibikomoka ku buhinzi bikorwamo ifu y'igikoma y'abana ikungahaye ku ntungamubiri. 

Nk'uko byari biteganijwe, abasigaye barimo uwatangije ikigo cya Cover Soko Ltd, uwashinze uruganda rw'imideli rwa Urugero Fashion Ltd, ndetse n'uwatangije Ingoga Auto Ltd bahawe miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yashimiye ba rwiyemezamirimo bose uko ari batandatu babashije gutsinda muri iyi gahunda bahize abarenga 600 bari batangiranye nayo. Yashimiye kandi Inkomoko ku bw'umusanzu wabo mu kubakira abakiri bato ubushobozi, avuga ko yizeye ko ibikorwa byabo bigiye kurushaho kwaguka.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Inkomoko, Madamu Aretha Rwagasore yatangaje ko icyo bakeneye kuri aba ba rwiyemezamirimo aruko bagenda bagashyira mu bikorwa ubumenyi babahaye mu gihe cy'amezi atatu, burimo ibijyanye no gucunga neza umutungo, kwamamaza, gushaka amasoko, ibijyanye n'imisoro, ndetse n'ibindi.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yashimiye MTN Rwanda na Inkomoko Entrepreneur Development batekereje guteza imbere urubyiruko kuko nka Minisiteri nabo aricyo kibaraje inshinga, ashishikariza n'ibindi bigo guhagurukira gushyigikira abakiri bato bifuza kugera kure.

Yagize ati: "Reka nshimire Inkomoko na MTN kuri iki gikorwa no kudutumira. Icyo ngira ngo mbwire urubyiruko nuko igihugu cyo kiratekereza kikabona ko urubyiruko rugomba kubona ubushobozi. MTN ifite amahirwe menshi iduha kuko ni imwe muri kompanyi zikomeye zitanga akazi ku rubyiruko rwinshi. Icyo twifuza nuko aba bahembwa bava kuri batandatu bakiyongera."

Gahunda ya 'Level Up Your Biz' imyaka itatu itangijwe mu Rwanda, yafashije abayitabiriye kubasha guhanga imirimo mishya, ndetse n'igishoro mu bucuruzi bwabo kirushaho kwiyongera. 

Inkomoko, ni kimwe mu bigo bikomeye muri Afurika gikora ibijyanye no kuzamura ba rwiyemezamirimo by'umwihariko abaturuka mu bihugu bya Afurika y'Iburasirazuba, cyibanda ku rubyiruko rukizamuka. Iki kigo cyashinzwe mu 2012 mu Rwanda, gitangijwe na Julienne Oyler na Sara Leedom.  Mu byo bakora harimo gutanga igishoro, amasomo ajyanye n'ubucuruzi, guhuza ba rwiyemezamirimo bakiri bato n'ibigo bikomeye n'ibindi.


Uyu munsi hasojwe gahunda ya 'Level Up Your Biz' yabaga ku nshuro ya gatatu


Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi Dr Utumatwishima Abdallah n'umuyobozi muri Inkomoko, Aretha Rwagasore


Ba rwiyemezamirimo bato babashije kugera ku cyiciro cya nyuma


Batatu ba mbere bahawe miliyoni 2.5 Frw








Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi yashimye iki gikorwa


Uwase Assoumpta uhagarariye Urugero Fashion Ltd yashyikirije Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi impano yari yamugeneye



Ba rwiyemezamirimo bahembwe bashishikarijwe gushyira mu bikorwa amasomo bahawe

Kanda hano urebe amafoto yose yaranze umuhango wo gusoza icyiciro cya gatatu cya gahunda ya 'Level Up Your Biz'

AMAFOTO: Dieudonne Murenzi - InyaRwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138778/batatu-begukanye-miliyoni-25-frw-muri-level-up-your-biz-yasojwe-na-minisitiri-utumatwishim-138778.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)