APR FC yasinyishije rutahizamu mushya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya-Cameroun ukina asatira anyuze ku ruhande ndetse akaba yanakina inyuma ya ba rutahizamu, Sanda Soulei wari mu igeragezwa muri APR FC bivugwa ko yamaze guhabwa amasezerano muri iyi kipe.

Uyu mukinnyi yazanye na bagenzi be batatu, Abdourame Alioum, Kada Moussa na Aboubacar Moussa.

Uko ari bane bajyanye n'iyi kipe mu irushanwa rya Mapinduzi Cup ryabereye muri Zanzibar kugeragerezwayo.

Amakuru avuga ko muri aba bakinnyi bose, ubuyobozi bwa APR FC bwashimye uyu Sanda Soulei ndetse n'umutoza yashimye imikinire ye cyane ko ari na we yahaye umwanya munini mu irushanwa.

Gusa ntabwo umutoza Thierry Froger yifuza kugira byinshi abivugaho, ubwo yari amaze gutsinda AS Kigali mu gikombe cy'Amahoro, yabajijwe niba hari umukinnyi azongeramo, avuga ko ibyo byabazwa ubuyobozi.

Andi makuru kandi avuga ko aba bakinnyi bandi APR FC itanyuzwe n'urwego rwa bo ariko na none ishobora kubasinyisha ikabatiza mu yandi makipe.

Sanda Soulei yahawe amasezerano muri APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yasinyishije-rutahizamu-mushya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)