Abasirikare ba RDF basoje imyitozo yisumbuye irimo n'iy'Abaparakomando (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Isozwa ry'iyi myitozo ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024 mu kigo cya Gisirikare cya Nasho Basic Military Training giherereye mu Karere ka Kirehe, ari na cyo aba barikare batorejwemo.

Muri iki gikorwa cyo gusoza iyi myitozo, abasirikare bagaraje imwe muri yo, irimo iyo kumanuka ku migozi mu ndege ndetse n'iy'urugamba rwo ku butaka.

Muri uyu muhango, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wari waje ahagarariye Umugaba w'Ikirenga wa RDF, Perezida Paul Kagame, yashimiye aba basirikare basoje iyi myitozo.

Gen Mubarakh Muganga yibukije aba basirikare kuzakomeza kurangwa n'ikinyabupfura mu byo bakora byose.

Yanabibukije kandi ko iyi myitozo yisumbuye bahawe, ari iyo kubafasha gukomeza gufasha RDF kuzuza inshingano zayo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Abasirikare-ba-RDF-basoje-imyitozo-yisumbuye-irimo-n-iy-Abaparakomando-AMAFOTO

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)