Abakinnyi 5 Nyarwanda binjiye 2024 bari mu munyenga w'urukundo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uretse kuba bakina bagatanga ibyishimo kuri benshi, nyuma yo gukina bagira umwanya wo gusabana n'abo bakunda, imiryango, inshuti n'abakunzi babo.

Muri iyi nkuru tugiye kwitsa gato ku bakinnyi batanu binjiye mu mwaka wa 2024 baryohewe n'urukundo ndetse bamwe bakaba bamaranye igihe.

Benshi muri aba bakinnyi bakaba barakunze kugira urukundo rwa bo ibanga ndetse binagoye kubona amafoto bari kumwe n'abakunzi bihebeye.

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson & Josiane

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, ni umukinnyi wa APR BBC akaba ari mu rukundo na Nkubito Josiane, umukobwa wigaruriye umutima we ndetse urukundo rwa bo rukaba rumaze gutera indi ntambwe aho ajya anamujyana kubera imikino imwe n'imwe.

Muri Nzeri 2023 ni bwo bwa mbere ISIMBI yabagejejeho inkuru y'uko aba bombi bari bari mu munyenga w'urukundo, binjiye 2024 bahagaze bwuma.

Nshobozwa na Josiane baryohewe n'urukundo

Muhire Kevin & Cyuzuzo

Kapiteni wungirije wa Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi binjiye muri 2024 bahagaze neza mu rukundo na Cyuzuzo Delphine bamaranye imyaka igera mu 10 bakundana.

Tariki ya 14 Ukuboza 2023 bahisemo gusezerana imbere y'amategeko ndetse indi mihango y'ubukwe isigaye ikaba izaba mu minsi ya vuba.

Kevin na Cyuzuzo baheruka gusezerana imbere y'amategeko

Ishimwe Christian & Assouma

Myugariro wa APR FC wo ku ruhande rw'ibumoso, Ishimwe Christian ni undi mukinnyi winjiye muri 2024 ahagaze bwuma mu rukundo aho ari kumwe na Mugabekazi Assouma.

Mu ntangiriro za 2023 ni bwo byamenyekanye ko uyu myugariro ari mu rukundo na Mugabekazi Assouma witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

Ishimwe Christian na Mugabekazi Assouma

Kwizera Janvier & Lilly

Umunyezamu wa Police FC, Kwizera Janvier uzwi nka Rihungu ari mu rukundo na Lilliane uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Lilly.

Aba bombi iby'urkundo rwa bo byatangiye kuvugwa cyane mu ntangiriro za 2023 ubwo uyu mukobwa wibera muri Finland yari mu Rwanda aho yagiraniye ibihe byiza na Rihungu.

Lilly umukobwa w'ikimero gitangaje ndetse wanavuzwe mu rukundo n'abakinnyi batandukanye, gusa byaje kurangira ari Rihungu umwegukanye.

Aba bombi bakaba binjiranye mu mwaka wa 2024 bameze neza, ibi akenshi babigaragariza ku butumwa banyuza ku mbuga nkoranyambaga za bo.

Rihungu na Lilly

Omborenga Fitina & Mbabazi

Myugariro wa APR FC ku ruhande rw'iburyo, Omborenga Fitina ni umwe mu bantu badakunze gukoresha imbuga nkoranyamabaga cyane ndetse n'ubuzima akunda kubugira ibanga.

Amakuru avuga ko ari mu rukundo na Kabasinga Mbabazi Faith, gusa aba bombi bikaba bigoye kuba wabona ifoto ya bo bari kumwe, bivuze ko urukundo rwa bo barugize ibanga.

Ku mazina ye Mbabazi akoresha kuri Instagram, yongeyeho umubare 25 nimero Omborenga yambara muri APR FC, uyu mubare kandi ukaba ari na wo usoza amazina Omborenga akoresha kuri Instagram. Aba kandi bakaba bafitanye n'umwana w'umuhungu w'imyaka 3. Amakuru adafitiwe gihamya neza ni uko muri uyu mwaka bateganya kuba bakora ubukwe.

Faith na Omborenga



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abakinnyi-5-nyarwanda-binjiye-2024-bari-mu-munyenga-w-urukundo-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)