Abakinnyi 5 ba filime bafite ubwiza bukurura... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Twaguteguriye urutonde rw'abakinnyi ba filime bakunzwe, bafite ubwiza karemano, ndetse badakunze kwisiga ibintu bibongerera ubwiza bizwi nka 'Make Up' bihindura isura y'umuntu.

   1. Â Ã‚ Ã‚  Scarlet Johansson


Uretse ubwiza ni umuhanga mu gukina filime nk'uko byagarutsweho cyane


Scarlet Ingrid Johansson ni umukinnyi wa filime yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za America mu gace ka Manhattan gaherereye mu mujyi wa New York. Uyu mukinnyi wa filime ufite uburanga karemano, ni umwe mu bagore bakurura igitsinagabo, akaba yaravutse tariki 22 Ugushyingo 1984.

Johansson watandukanye n'abagabo batatu, yakunzwe muri filime zirimo The Avengers, Lucy, Lost in Translation, Black Widow, Rough Night, The Prestige n'izindi nyinshi. Mu mwaka wa 2018 na 2019 yashyizwe ku rutonde rw'abakinnyi bahembwaga agatubutse.

     2. Â Ã‚ Ã‚   Margot Robbie


Margot Robbie akunzwe muri filime Barbie ikinamo umunyarwanda witwa Ncuti Gatwa


Margot Elise Robbies ni umukinnyi wa filime ukomoka muri Australia akaba n'umuhanga mu gutunganya filime. Ubwiza bw'uyu mugore bwavuzweho n'abatari bacye, batangaza ko mu bice bye arinda cyane harimo igice cyo mu maso. Bimwe akora harimo kwirinda izuba ko rimwangiriza uruhu, gututubikana n'ibindi.

Yabonye izuba tariki 2 Nyakanga 1990, avukira ahitwa Dalby muri Australia, akundwa muri filime zirimo Barbie, Mary Queen of Scots, Suicide Squard, Focus, About Time, Babylon n'izindi. Uyu mugore utegerejwe muri filime yitwa "My Big Ass" afite ubwiza karemano butangaje.

     3. Â Ã‚ Ã‚  Jennifer aniston


Amaze gukura ariko akomeza kuba mwiza kubera kwiyitaho


Anniston Jennifer wamamaye muri filime y'uruhererekane ya 'Friends' aracyafite ubwiza bukurura abantu ku myaka 54. Yavukiye muri Los Angeles, Califonia, muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Anniston yakunzwe muri filime zirimo Murder Mystery 2, Life of Crime, The Switch, Unity, Five n'izindi. Yigeze atangaza ko yakora buri kimwe mu kwita ku bwiza bwe kugira ngo ahore asa neza kugeza apfuye.

     4. Â Ã‚ Ã‚  Úrsula Corberó " Tokyo"


Yakunzwe muri filime zirimo Lacasa del Papel "Money Heist" n'izindi


Uyu mugore wamenyekanye nka Tokyo muri filime y'uruhererekane yiswe Lacasa del Papel, ni umwe mu bagaragaye ko ari beza kandi bafite ubwiza karemano, budakenera kwisiga ibirungo ku mubiri.

Tokyo uri gukina muri filime 'Lift' yahuriyemo n'abarimo Kevin Hart, akunze kwigaragaza yitwara nk'igitsinagabo, ariko ubwiza bwe bukomeza gukurura igitsinagabo.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Espagne, yabaye ibyishimo bya benshi binyuze muri filime zirimo Snake Eye, Lacasa del Papel, Lift n'izindi.

     5. Â Ã‚ Ã‚  Jennifer lowrence


Ni umwe mu bagore basaruye agatubutse mu mwuga wa sinema

Jennifer Shrader lowrence w'imyaka 33 yavukiye muri Kentucky muri America, yamamara mu mwuga wo gukina filime no kugira filime ze bwite zamwinjirije agatubutse.

Ubwiza bwa Jennifer butuma benshi bifuza kuba inshuti ye, ndetse abagabo bakamukunda.

Yakunzwe muri filime zirimo The Hunter Games, Passengers, American Hustler, Bad Blood n'izindi. Bitangazwa ko ubwiza bwe bwiyongera bitewe no kwiyitaho no kumenya uburyo bwiza yiyitaho atiyangije.

 Â 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138743/abakinnyi-5-ba-filime-bafite-ubwiza-bukurura-igitsinagabo-138743.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)