Abakinnyi 11 APR FC ishobora kubanza mu kibuga kuri AS Kigali batarimo kizigenza wabo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi 11 APR FC ishobora kubanza mu kibuga kuri AS Kigali batarimo uwo benshi baba bitezeho intsinzi

Kuri uyu wa Gatatu ikipe ya APR FC irambikana n'ikipe ya AS Kigali, umukino washyuhijwe cyane n'abakunzi b'amakipe yombi nubwo benshi bawuhengekeye kuri APR FC.

Ikipe ya APR FC irakina uyu mukino idafite abakinnyi barimo Apam Assongwe ndetse na Victor Mbaoma, Taddeo luwanga, bose bafite ibibazo byimvune bakuye muri Mapinduzi Cup Zanzibar usibye Taddeo luwanga gusa.

Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga ku ruhande rwa APR FC baragaragaramo umukinnyi umwe utari uri kumwe n'abandi Zanzibar, Ombarenga Fitina.

Mu izamu: Pavell Nzilla

Ba myugariro: Niyigena Clement, Salomon Bindjeme, Niyomugabo Claude, Ombarenga Fitina

Abo hagati: Nshimiyimana Ismael, Niyibizi Ramadhan, Ruboneka jean Bosco

Ba rutahizamu: Mbonyumwami thaiba, Mugisha Gilbert, Iradukunda Allain Bacca.

 



Source : https://yegob.rw/abakinnyi-11-apr-fc-ushobora-kubanza-mu-kibuga-kuri-as-kigali-batarimo-uwo-benshi-baba-bitezeho-intsinzi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)