Aba-Rayon banze kuripfana baha Ikinyarwanda Aruna Moussa Madjaliwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko Aruna Moussa Madjaliwa binyuze kuri paji ye ya Facebook inyuzwaho amakuru ye, avuze ko vuba agiye kugaruka mu kazi ka Rayon Sports, abakunzi b'iyi kipe bamugaragarije ko batishimiye imyitwarire ye amaze iminsi agaragaza.

Ni nyuma y'amezi abiri atagaragara mu bikorwa byose bya Rayon Sports, uyu murundi muri butumwa yaciye amarenga ko vuba asubukura imyitozo.

Mu mwambaro wa Rayon Sports yagize ati "Imana nibishaka tubona vuba."

Ni ubutumwa bwasamiwe hejuru n'abakunzi ba Rayon Sports bamweretse ko batamwishimiye ukuntu yataye akazi.

Bamwe mu mvugo zikomeye yamubwiye ko Rayon Sports yayisanze kandi azayisiga ndetse ko ibyo yakwigira byose agifite amasezerano y'iyi kipe.

Hari n'abandi batatinye kumubwira ngo nashaka azagaruke cyangwa abireke ariko abamushuka kujya muri APR FC bitazamuhira.

Nshimyumuremyi Chris ati "Aba Rayon suko duteye mn ubuse urusha umupira luvumbu iyo tugura sefu woe warigutaha utanakinnye match 3? Ntakintu twakwibukiraho nturuta fuadi,makenzi,mbanzumutima,amiss,kareb,shassir .... Twakumbura mbirizi kukurenza Rayon irakurenze nkaha ni Mombasa."

Fezaline Ingabire ati "agasuzuguro gusa rayon yatunze abakurenze shyira balloon hasi ukore icyakuzabye"

Mugabo Junior ati "Bagushuke ntibagushuke vyose izagaruka Kdi uzabanze usabe imbabazi Abafana nabayobizi baguhaye akazi udahari @Rayon sports izabaho uzagenda izagumaho kdi wow uzazima bitewe nuko aho ushaka kujya utazahagirira umugisha ntiwagambanira ikipe y'Imana ngo bikugwe amahoro gusa umenyeko umuriro wakije utazabasha kuwuzumya kuko Abafana urimo gukinisha imitima yabo ntubazi uzabaze aba Rundi benewanyu bahakinnye njwibutse wasinnye imyaka 2 ubwo ushatse wagarura amafranga twakwishyuye ukajya kwangara aho ushaka"

Girimbabazi Gomez ati "Umvase uziko nakwemeraga kimwe nabandi bareyo bose ariko ngo ushaka kujya mugikona ariko ndakumenyeshako umuntu asiga ikimwirukansa ariko adashobora gusiga ikimwirukankamo uzegere mwene wanyu sedrick hamiss cyangwa se nabandi reyon nikiraro cyagufasha kugera iyo ushaka kujya ariko nawe ndatekereza utakiri umwana🙏🙏👍👍"

Enock Jaguar ati "Arunoooo waweeee arimoooo agushuka nushake uzahereyooooo uzarebeko Rayon itazatsindaaaaa wigize asyiiiiiiiiii uzarore kizaaa maze tuzarebeeeee"

Wasoma ibindi bitekerezo birenga 150 hano

Uyu mukinnyi yaherukaga gukinira Rayon Sports ku munsi wa 10 wa shampiyona ya 2023-24 wakinwe tariki ya 4 Ugushyingo 2023 batsinda Mukura VS 4-1, akaba yaranatsinzemo igitego.

Kuva icyo gihe ntabwo arongera kugaragara mu mikino ya Rayon Sports aho avuga ko yavunitse.

Ni nyuma yo kwitabira ubutumire bw'ikipe y'igihugu y'u Burundi yakinnye na Gabon na Gambia.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati winjiye muri Rayon Sports muri Nyakanga 2023, yabwiye iyi kipe ko afite imvune ikomeye.

Gusa andi makuru akavuga ko yaba yarabikoze mu rwego rwo kunaniza iyi kipe, nayo ikaba yarakara ikamwirukana cyane ko ari byo yifuzaga ngo bimworohere guhindura ikipe kuko yabwirwaga ko yabonerwa ikipe nziza mu Barabu.

Uyu mukinnyi bivugwa ko n'ubuyobozi bwa Rayon bwabivumbuye bukamwihorero, nk'uko twabyanditse mu nkuru iheruka, isoko rito ry'abakinnyi rizafungwa le 28 Mutarama 2024, nabona nta mahirwe ahari yo gusohoka muri iyi kipe, azahita atangira imyitozo.

Madjaliwa ntiyishimiwe n'aba-Rayon muri iyi minsi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/aba-rayon-banze-kuripfana-baha-ikinyarwanda-aruna-moussa-madjaliwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)