'Nje ntorotse umugabo wanjye w'umuzungu w'umuherwe mu Bufaransa wampaye byose ariko akantamba kwa Satani' ! Umuhoza Sandra yavuze uko yarongowe na Satani y'umugabo #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Uyu mukobwa  witwa Umuhoza Sandra Kelly yagiranye ikiganiro na Gerard Mbabazi [Inkuru yanjye] kuri Youtube , agaruka k'ubuzima bushaririye yanyuzemo ubwo yari umukeneye gusa akaza kubona umugabo w'umuzungu.Yavuze ko n'ubwo ubuzima bwe bwahindutse ngo uwo mugabo we w'umuzungu yamutabye kwa Satani.

 

 

Mu magambo ye yagize ati'Nabonye mbaye umukire mbona ibintu byose birakunze.Yarambonye rwose,umugabo mwiza w'umukire , w'amaso y'ubururu aba arambwiye ati ndagukunda.Nararaga muri Hotel ihenze ya Miliyoni hafi 3.5 kandi byose biturutse kwa Satani'.Uyu mukobwa yavuze ko yatangiye kwigunga kandi yari afite ibintu byose.

 

 

Yagaragaje ko bahura bwa mbere , uwo muzungu yamubwiye ko aba wenyine, barakundana , amujyana hanze baratemberana ndetse anamuzana no mu Rwanda abantu bose baramukunda nyamara we abona atari kurwego rwo hejuru.

 

Abajijwe uko yamenye ko yatanzweho igitambo, yagize ati:'Naje kubimenya nyuma kuko byahengaga ari ni ijoro nkasanga yanshyize ikiganza ku mutwe, kumbe yabaga ari kuvugana n'abandi bantu benewabo hirya iyo'.Yavuze ko yariye Isi kugeza ubwo ahuye n'abakinnyi b'ibyamamare barimo Neymar , Mbappe n'abandi, akabasuhuza ari kumwe n'umwana we.

 

Yavuze ko atigeze abyarana n'uwo mugabo kuko ngo yari kubyara akandi kadayimoni gato [Yabivuze asa n'uri gusetsa], agira ati:'Imana yarakoze kuko nabonanye na Shitani imbona nkubone kuburyo niyo mbyutse mu gitondo ngira ubwoba.Kugira ngo ntoroke mve aho hantu  byarangoye kuko narabanje ndakubitwa cyane'.

REBA HANO IKIGANIRO YAGIRANYE NA GERARD MBABAZI

The post 'Nje ntorotse umugabo wanjye w'umuzungu w'umuherwe mu Bufaransa wampaye byose ariko akantamba kwa Satani' ! Umuhoza Sandra yavuze uko yarongowe na Satani y'umugabo appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/nje-ntorotse-umugabo-wanjye-wumuzungu-wumuherwe-mu-bufaransa-wampaye-byose-ariko-akantamba-kwa-satani-umuhoza-sandra-yavuze-uko-yarongowe-na-satani-yumug/

Post a Comment

1Comments

Post a Comment