Uyu mugabo ukekwaho gusambanya umugore wa mugenzi we, yahengereye umugabo w'uwo mugore agize aho atarabukiye, undi ahita yinyabyayo mu ijoro ahagana saa tatu, bahita bajya mu buriri, ubundi batangira gukora ibyabo.
Amakuru ava mu baturanyi, avuga ko uwo mugabo w'umusambane yageze muri urwo rugo nk'umunyereyeyo, kuko yagezeyo bahita baruhukira mu buriri.
Umugabo w'uyu mugore basanzwe bafitanye umwana umwe, ngo yamenye ko iwe byacitse ahita ajya kubwira abavandimwe be babiri, ubundi bajya gukubita uwo mugabo wamusambanyirizaga umugore.
Banabafatiye mu cyuho bakiri mu gikorwa cyo mu buriri, ubundi nyiri urugo n'abavandimwe be, baradukira barakubita, baramukomeretsa.
Umugabo wo muri urwo rugo ngo yari amaze igihe abikeka ndetse ngo yari yaranashyizeho ingenza ari nazo zamuhaye amakuru ko iwe hinjiye undi mugabo. Ngo yahise akora ku bavandimwe be babiri bahita baza babafatira mu cyuho bakiri gusambana.
Sebarundi Euphrem uyobora Umurenge wa Rilima, yemeye iby'aya makuru y'umugabo wafatiwe mu cyuho asambanya umugore w'abandi akahakubitirwa.
Yagize ati 'nyiri urugo babimubwiye azana n'abavandimwe be babiri bararwana baza kumukomeretsa mu mutwe no mu mbavu, nyiri urugo na we yaje gukomereka ho gato.'
Uyu mugabo wakubiswe yahise ajyanwa kwa muganga, mu gihe abandi barimo uwo mugabo nyiri urwo rugo, umugore we ndetse n'abavandimwe b'umugabo, bakaba bahise bashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha kugira ngo rubikurikirane.