AS Kigali yaba yeguye umutwe? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Usibye ko abenshi bashobora kutazabona umwanya wo gukina mu gihe As Kigali izaba yazanye abakinnyi bashya, ariko kuri ubu abakinnyi b'iyi kipe bari kuryama bagasinzira bigendanye n'uburyo bitaweho.

Ahagana mu 2018, nibwo Shema Fabrice yatorewe kuyobora ikipe ya As Kigali. Mu 2020, uyu mugabo yaje kongera gutorerwa izi nshingano, ku bwiganze bw'amajwi 100%.Icyo gihe cya Shema Fabrice, nibwo As Kigali yabayeho ikanganye ndetse yigwizaho ibigwi. Kuva mu 2019, ikipe ya ikipe ya As Kigali yatangiye kugira igitinyiro ndetse iba ikipe yateye inkeke amakipe y'amakeba, arimo APR FC na Rayon Sports.

Abakinnyi ba AS Kigali kubona Shema bari bafite akamwenyu ku maso ndetse bizeye ko ibibazo by'amafaranga bari bafite bigiye gukemuka

Igikombe cy'Amahoro iyi kipe yegukanye mu 2019 cyatumye isohokera igihugu inshuro zigera kuri 2 zikurikiranya. Muri shampiyona y'amatsinda yabaye mu 2021, As Kigali yabuze igikombe cya shampiyona irushanwa  ibitego gusa na APR FC. Mu 2022, iyi kipe kandi yegukanye igikombe cy'Amahoro byahise bishimangira ko muri iyi myaka yari yabaye umwami wacyo.

Hagati ya 2019 ndetse na 2023, iyi kipe iterwa inkunga n'umujyi wa Kigali, yatunze bamwe mu bakinnyi bari bakomeye barimo Haruna Niyonzima, Ntwari Fiacre, Tchabalala, Bayisenge Emery, Niyonzima Olivier Saif ndetse n'abandi.

Kuva muri uyu mwaka rwagati ubwo shampiyona y'umwaka w'imikino 2023-24 yendaga gutangira nibwo ibintu byatangiye kugenda nabi muri As Kigali, kugera n'aho itangira kubura amikoro.

AS Kigali nyuma yo gutsinda Etincelles FC yahise ibona itike iyijyana mu mikino ikurikiraho mu gikombe cy'Amahoro

Ibi byari biturutse ku isezera muri iyi kipe rya Shema Fabrice wari waratanze buri kimwe mu gihe yari amazemo ndetse byagejeje ku musaruro w'iyi kipe twabonye hejuru. Shema Fabrice yasezeye ku ikipe ya As Kigali avuga ko ari impamvu ze bwite, ariko azakomeza kuyiba hafi.

Amakuru InyaRwanda yaje kumenya ni uko Shema yavuye muri As Kigali kubera ko umujyi wa Kigali wari waramutereranye ndetse n'ibyo yasabaga ntabihabwe.

Gusa nubwo uyu muyobozi yanditse asezera, ntabwo ubwegure bwe bwemejwe nubwo nta mafaranga yari agitanga mu ikipe

Mu ntangiriro z'uku kwezi turimo, nibwo isura ya Shema Fabrice mu buryo bwa hafi yongeye kugaragara muri As Kigali. Ubuyobizi bw'umujyi wa bwaje kwegera Shema Fabrice ndetse n'abandi bayobozi ba As Kigali barebera hamwe uko ikipe yakongera ngutanga umusaruro ndetse ikava no mu buzima bubi yari imazemo iminsi.

Shema Fabrice yasabaga umujyi wa Kigali, harimo kujya uhemba abakinnyi ibindi nawe akabyikorera, cyangwa ikipe ikajya ihabwa nibura Miliyoni 300 Frw ku mwaka

Gusa mbere y'ibi biganiro Shema Fabrice yari yatanze Miliyoni zigera kuri 5 mu gufasha abakinnyi na staff kwizihiza Noheri. 

Kuri uyu wa Gatatu, Shema Fabrice yongeye kugaruka ku kibuga ndetse ashimira abakinnyi abaha n'ubutumwa. Yagize Ati 'AS Kigali ntabwo ari ikipe nto. Twagiranye inama n'abandi bayobozi tureba icyakorwa kugira ngo tugarukane imbaraga nyinshi. Tugiye kuzana izindi mbaraga zikomeye kugira ngo imikino yacu yo kwishyura (ya shampiyona) izabe yoroshye.'

Shema yasezeranyije abakinnyi b'iyi kipe ko agiye kugaragara birenze uko yagaragaye mu mezi atandatu ashize. Ati 'Turashaka uko tugaragara kurusha uko mu mezi atandatu ashize twagaragaye kuko ntabwo twabashije kubana namwe cyane.'

AS Kigali 2022 yaje kwegukana igikombe cy'Amahoro, ariko umwaka ukurikiyeho ntiyitabira 

Yakomeje avuga ko bagiye kongera imbaraga zikomeye muri iyi kipe kuko aho bari atari heza. Ati 'Tugiye gushyiramo izindi mbaraga zituma AS Kigali yongera kuzamuka kuko muri shampiyona ntabwo turi heza. Ibisabwa byose turaza kubikora turebe aho dukosora. Rero batwitege cyane.'

Nyuma y'ibi byose, yahise aha agahimbazamusyi kuri buri mukinnyi kangana n'ibihumbi 60 Frw , mu buryo bwo kwizihiza iminsi mikuru.

Twavuga ko ikipe ya AS Kigali yeguye umutwe kuko tumaze kubona ko amakipe yo mu Rwanda aba akeneye umuyobozi wemera gutereka ubushobozi bwe mu ikipe, kandi Shema akaba yarabyerekanye mu myaka yayoboye iyi kipe.

AS Kigali kuri ubu iri ku mwanya wa 15 muri shampiyona n'amanota 15, ikaba igomba kurwana no kuva muri iyi myanya mu buryo bwo kwirinda icyiciro cya kabiri. 

AS Kigali nubwo ifite abakinnyi yasinyishije ariko ifite ikibazo cy'umusaruro wa bamwe muri bo 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138048/as-kigali-yaba-yeguye-umutwe-138048.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)