APR FC irihaguruka uyu munsi yerekeza Zanzibar mu irushanwa rya Mapinduzi Cup.
Iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu ikaba iri buhagurukane abakinnyi bashya bagera muri 6 barimo 4 b'abanyamahanga bari mu igeragezwa.
APR FC yari isigaranye imyanya 4 yo kongeramo abakinnyi, yamaze gushyiramo 2 (Kategeya Elie na Mbonyumwami Thaiba) bivuze ko hasigaye imyanya 2.
Nta gihindutse abo bakinnyi uko ari 2 bashobora kuva muri abo bane bari mu igeragezwa nubwo amakuru avuga ko batari ku rwego rwiza bishobora kurangira bose basezerewe.
APR FC ikaba iri mu itsinda B na Singida Fountain Gate na Simba SC zo muri Tanzania ndetse na Jamhuri SC ya Zanzibar.
Umukino wa mbere APR FC izawukina tariki ya 1 Mutarama 2024.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-irimo-abakinnyi-4-bari-mu-igeragezwa-irahaguruka-uyu-munsi