Urutonde rw'ibyamamare 10 byapfuye byinjije a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikinyamakuru Forbes gishyira ahagaragara imitungo y'ibyamamare bikomeye ku Isi, cyamaze gusohora urutonde rw'ibyamamre bitakibarizwa mu Isi y'abazima gusa byinjije agatubutse muri uyu mwaka wa 2023.

Forbes Magazine yagize iti: 'Urupfu ntirwashyize iherezo ku bikorwa byabo by'ubucuruzi kuko byabinjirije kurusha n'abakiriho bakoze cyane mu 2023'. Ivuga ko Michael Jackson wanyuze benshi atari ubwa mbere ageze kuri uyu mwanya wa mbere kuko bimaze kuba inshuro esheshatu (8).  Uyu mugabo ari ku mwanya wa mbere na miliyoni 15 z'amadorali y'amerika.

Dore urutonde rw'ibyamamare 10 bitakiriho birimo Bob Marley, Elvis Presley, Whitney Houston n'abandi binjije agatubutse mu 2023:

1. Michael Jackson

Umwami w'injyana ya Pop, umaze imyaka 14 yitabye Imana niwe uri ku mwanya wa mbere na Miliyoni 115 z'Amadolari, aho uyu mugabo yinjije nubwo atakiriho yavuye muri kompanyi ye icuruza umuziki 'EMI Music', ayavuye muri 'Mijac Music Catalogue', ayavuye mu inzu itunganya muzika 'Sony Record' bagiranye amasezerano ndetse n'imishinga afite ya Televiziyo 'Michael Jackson Halloween'.

2.Elvis Presley

Umunyamuziki wabayeho n'umukinnyi wa filime Elvis Presley ufatwa nk'umwami w'injyana ya Rock n Roll. Yitabye Imana kuya 16 Kanama, 1997, azize indwara y'umutima. Afite imyaka 42 y'amavuko. Yinjije Miliyoni 100 z'amadolari.  Buri mwaka yinjiza agera kuri Miliyoni imwe (1) ava muri album yakoze. Gusa ngo uyu mwaka wari umwihariko kuko yinjije amafaranga menshi binyuze muri filime 'Elvis' ivuga ku buzima bwe yakinnywe n'icyamamare Austin Butler.

3. Ray Manzarek

Raymond Daniel Manzarek umucuranzi wa 'Keyboard' akaba yaranahoze mu itsinda rya 'The Doors' ryamamaye mu njyana ya Rock, niwe uri ku mwanya wa Gatatu . Uyu mugabo w'umunyamerika witabye Imana mu 2013 ari mu Budage azize uburwayi, kugeza ubu yinjije Miliyoni 45 z'Amadolari.

4. Dr. Seuss

Yamenyekanye nk' umwanditsi w'ibitabo. Yapfuye kuya 24 Kanama, 1991. Afite imyaka 87 y'amavuko. Yazize indwara ya kanseri 'cancer'. Uyu mugabo wari umwanditsi mwiza w'ibitabo, yagurishije igitabo cye agera kuri Miliyoni 4.8 z'amadorali mu myaka ushize. Afite Miliyoni 40 z'amadorali y'Amerika yinjirije mu bitabo yanditse byagiye binakinwaho filime.

5. Charles M. Schulz

Umushushanyi kabuhariwe wa karituni 'cartoonist'. Yapfuye kuya 12 Gashyantare, 2000. Yazize indwara ya kanseri 'cancer'. Afite imyaka 77 y'amavuko. Yinjije agera kuri Miliyoni 32 z'amadorali.

6. Prince

Yari umucuranzi mwiza akaba n'umukinnyi wa filime. Yitabye Imana kuya 21 Mata, 2016. Yapfuye afite imyaka 57 y'amavuko. Nawe yazize gufata imiti irengeje urugero. Muri uyu mwaka yagurishije kimwe cya kane cya Miliyoni avuye muri album ye. Ubu yinjije Miliyoni 30 z'amadorali y'Amerika yose ayakuye mu icuruzwa ry'album yasize akoze.

7. Whitney Houston

Umuhanzikazi w'icyamamare uzwiho kuba yari afite ijwi ryiza akaba yari umwe mu bagore bazamuye injyana ya R&B ku Isi. Yitabye Imana mu 2012 afite imyaka 49 y'amavuko azize kunywa ibiyobyabwenge byinshi bikamurenga (Overdose). Uyu mwaka wa 2023 ibikorwa by'ubucuruzi bye byamwinjirije Miliyoni 30 z'Amadolari anagana nayo Prince yinjije.

8. John Lennon

Yari umucuranzi mwiza wa 'piano' akaba n'umunyamuziki ukomeye. Yapfuye ku ya  08 Ukuboza, 1980 afite imyaka 40 y'amavuko. Ubu arabarirwa Miliyoni 22 z'amadorali. Binyuze mu mirimo yakoraga ndetse na albumu ze, buri mwaka yinjiza nibura Miliyoni ebyiri z'Amadorali.

9. Bob Marley

Umunyamuziki kabuhariwe ufatwa nk'umwami w'injyana ya Reggae, yitabye Imana kuya 11 Gicurasi, 1981, afite imyaka 36 y'amavuko. Yazize indwara ya kanseri 'cancer'. Ubu arabarirwa Miliyoni 16 z'amadorali ya Amerika. Ibikorwa bimwinjiriza amafaranga birimo n'ibikoresho byifashishwa mu kumva umuziki 'headphones' ndetse n'ibindi bikoresho byifashishwa mu kunywa itabi.

10. Marilyn Monroe

 Yari umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime. Yapfuye ku ya 05 Nzeri, 1962. Afite imyaka 36 y'amavuko. Yazize gufata imiti irengeje urugero. Ubu arabarirwa Miliyoni 10 z'Amadorali ya Amerika. Yaje kuri uru rutonde rw'ibyamamare byinjije agatubutse muri uyu mwaka binyuze ku masezerano yavuguruwe na kompanyi 'Montblanc pens'.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136544/urutonde-rwibyamamare-10-byapfuye-byinjije-agatubutse-mu-2023-136544.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)