Umwe mu barinda Pariki y'Ibirunga yarashe mugenzi we bimuviramo urupfu gusa uwo mugabo ibyo yakoze nyuma yo kumwica biteye agahinda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi y'u Rwanda yatangaje ko yafashe umugabo wishe mugenzi we bari kumwe mu kazi.

Ku wa Gatatu nibwo umwe mu barinda Pariki y'Ibirunga yarashe mugenzi we bimuviramo urupfu.

Uyu wakoze ibyo yahise atoroka, hatangira ibikorwa byo kumushakisha. Amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru ni uko byabaye ahagana saa tanu z'amanywa.

Mu kiganiro n'ikinyarwanda Umuseke, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Bonaventure Karekezi yemeje ko ibi byabaye. Avuga ko kugeza ubu ngubu ukekwaho biriya yafashwe.

Uwitwa Ntegerejimana Christophe, yarashe mugenzi we, bari kumwe ku kazi witwa Irakoze Kevin, aza kwitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Bonaventure Karekezi avuga ko uriya wafashwe ari mu nzego zibishinzwe, hakazakurikizwa amategeko.

Uyu Ntegerejimana yafatiwe muri Mudende mu Karere ka Rubavu.



Source : https://yegob.rw/umwe-mu-barinda-pariki-yibirunga-yarashe-mugenzi-we-bimuviramo-urupfu-gusa-uwo-mugabo-ibyo-yakoze-nyuma-yo-kumwica-biteye-agahinda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)