Umutoza w'umunyarwanda yirukanywe muri Simba SC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'Umunyarwanda wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi b'ikipe ya Simba SC muri Tanzania, Hategekimana Corneille yirukananywe na Robertinho wari umutoza mukuru muri iyi kipe.

Aba bombi basezerewe na Simba SC nyuma y'uko mu mpera z'icyumweru gishize banyagiwe na mukeba Yanga ibitego 5-1.

Simba SC mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo 2023 yasohoye itangazo rivuga ko yamaze kumvikana gutandukana n'aba batoza, babashimira ibyo babagejejeho mu gihe bamaranye.

Muri Mutarama 2023 ni bwo ikipe ya Simba SC yatangaje umunya-Brazil watozaga Vipers muri Uganda, Robertinho nk'umutoza mushya wa yo.

Ubwo yari ageze muri iyi kipe, muri Nyakanga 2023 ni bwo yahise azana Hategekimana Corneille bakoranye muri Rayon Sports ngo aze kongera ingufu abakinnyi ba Simba SC.

Corneille na Robertinho birukanywe muri Simba SC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-w-umunyarwanda-yirukanywe-muri-simba-sc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)