Umukunzi wa Neymar n'umwana baheruka kwibaruk... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ntangiriro z'Ukwakira nibwo uyu mukinnyi ukinira ikipe y'igihugu ya Brazil ndetse n'uyu mukunzi we bari mu byishimo bihambaye nyuma yuko bibarutse impfura hagati yabo ndetse banerekana amarangamutima yabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Kuwa Kabiri w'iki cyumweru ni bwo ibisambo byitwaje intwaro byari byiyemeje kubabaza Neymar bishimuta umukunzi we ndetse n'umwana we. 

Nk'uko ikinyamakuru Marca cyabyanditse ibi bisambo byateye inzu Bruna Biancardi abamo n'umwana we bise Mavie ndetse akanabanamo n'ababyeyi bimena umuryango birinjira.

Ku bw'amahirwe muri ayo masaha Bruna Biancardi n'umwana ntabwo bari bahari ahubwo hari hari ababyeyi b'uyu mukunzi wa Neymar gusa. 

Ibi bisambo byahise bibaboha bishaka Bruna Biancardi n'umwana barababura bahita bafata umwanzuro wo kwiba amasaha ahenze ye, ibikapu ndetse n'ibindi. 

Nyuma yuko ibi bibaye abaturanyi bahise bahagamagara Police iratabara ifata igisambo kimwe, kuri ubu iracyashakisha abandi 2 kugira ngo nabo batabwe muri yombi. 

Ibi byari bibaye ku mukunzi n'umwana ba Neymar mu gihe nawe afite ikibazo cy'imvune ndetse akaba aheruka no kubagwa.


Neymar ari kumwe n'umukunzi we ndetse n'umwana we bari bashimuse


Umwana wa Neymar n'umukunzi we bari bashimuswe mu gihe nawe afite ikibazo cy'imvune 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136287/umukunzi-wa-neymar-numwana-baheruka-kwibaruka-bari-bashimuswe-136287.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)