Umuhanzi Harmonize yagiriye inama abagabo yo kujya bajyana n'abakunzi babo muri Gym #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rajab Abdul Kahali wamamaye cyane muri muzika ya Tanzania nka Harmonize by'umwihariko mu njyana ya Bongo Flava akaba akomeje guca uduhigo muri iyi njyana yahwituye abagabo ababwira ko badakwiye kureka abakunzi babo ngo bajye muri Gym bonyine, ahubwo ko bakwiye kujya babakurikira bakajya kureba ibyo bakora byaba ngombwa nabo bagatangira gukunda Gym.

 

Uyu mugabo usanzwe ukuriye Label yitwa 'Konde Music Worldwide', abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yabuze ko mu gihe uretse umukunzi wawe akajya muri Gym wenyine aribwo umukunzi wawe atangira guteretwa n'abandi bagabo mu buryo nawe utazi.

 

Yavuze ko uko ureka umukunzi wawe akajya muri Gym wenyine, Niko atangira gushaka undi musore ukunda Gym nkawe mbese agatangira kubona ko bahuje wowe uraho wasigaye mu rugo uryamye. Yakomeje avuga ko nibahura muri Gym bazatangira guhana nimero, batangire kujya bavugana ejo bahure bikomeze kurushaho gukura, aribwo mutangira kujya mushwana.

 

Niba umukunzi wawe Akunda kujya muri Gym menya neza ko Ari wowe umujyana ndetse Ari na wowe umutoza, nyuma uzabona ibyiza byabyo.Harmonize yavuze ko impamvu Ari kugira abagabo inama, biri guturuka ku byamubayeho aho yaburiye abakunzi be muri Gym mu buryo nawe atazi bityo akaba ariyo mpamvu Ari kugira inama abagabo kugira ngo batazahura nurwo yahuye narwo.

 

Yongeyeho ko umubano wumukobwa numutoza we Atari umubano ukwiye kwizera nagato.Ibyo bintu uyu muhanzi yavuze benshi bumvaga Ari kuvuga uwahoze Ari umukunzi we Frida Kajala kuko niwe bizwi ko yakundaga kujya muri Gym cyane.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: kiss100.co.ke

The post Umuhanzi Harmonize yagiriye inama abagabo yo kujya bajyana n'abakunzi babo muri Gym appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-harmonize-yagiriye-inama-abagabo-yo-kujya-bajyana-nabakunzi-babo-muri-gym/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)