Umugabo wacunganga umutekano muri pariki y'ibirunga yishe arashe mugenzi we bakoranaga - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, umugabo witwa Ntegerejimana Christophe w'imyaka 37 yarashe mugenzi we witwa Irakoze Kevin w'imyaka 32, bakoranaga mu kigo cya Karisoke Research center gikorera muri pariki y'ibirunga ku buzima n'imibereho y'Ingagi.

Umuyobozi wa Pariki y'ibirunga Uwingeri Prosper yemeje aya makuru ndetse avuga ko uyu mugabo yamaze gufatwa.

Ntegerejimana Christophe yafatiwe mu Murenge wa Mudende, aho yafashwe muri iki gitondo taliki ya 16 Ugushyingo, akaba avuka mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze.

 



Source : https://yegob.rw/umugabo-wacunganga-umutekano-muri-pariki-yibirunga-yishe-arashe-mugenzi-we-bakoranaga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)