Umu Pasiteri yavuze uko yarokotse urupfu ubwo yaryamanaga n'abagore babiri bafite ubwandu bwa SIDA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abavugabutumwa benshi usanga bisanga mu murimo wo kuvuga ubutumwa baranyuze mu buzima bubi bugoye ndetse banyura mu bigeragezo nkibyo n'abandi banyuramo ariko Imana ikababa hafi bagakizwa bikabahira.

 

Uyu muvugabutumwa uzwi ku mazina ya Pastor T, inkuru ye yatangaje benshi maze bakomeza gutega amatwi ubutumwa bwe. Uyu muvugabutumwa yavuze inkuru ye y'ukuntu yarokotse urupfu ubwo yaryamanaga n'abagore babiri bafite ubwandu bwa SIDA.

 

Yavuze ko mu busore bwe yari umunyabyaha ndetse ko atatinyaga kuryamana n'abagore, ikindi uyu mugabo yivugira ko icyo gihe yakoraga ibyo byaha byose yumvaga yishimye ariko ngo ntakintu kiza gushimisha kurusha kubana n'Imana, kubaha Imana, Kudakora ibyaha nicyo kintu kinezeza cyane.

 

Yakomeje avuga ko umunsi umwe yaryamanaga n'abagore babiri bafite ubwandu bwa SIDA, icyo gihe yumvaga ageze kuri cya gihe uba utegereje urupfu kubera ubwoba, icyakora avuga ko Imana yamugiriye impuhwe imukura mu byaha ndetse inamusimbutsa urwo rubyu.

 

Kuba icyo gihe uyu mu Pasiteri yavuze ko ubuzima bwe yabweguriye Imana, yabweguriye rureme we wamukuye mu rupfu, aramukunda aramuruhura maze amugira mushya Kandi ntacyo yitayeho atitaye ku hahise he.Pasiteri T avuga ko kuri ubu yamamaza ubutumwa bwiza bw'Imana, ndetse ko kuri ubu yifashisha ahahise he mu kwigisha abantu ko ntakinanira Imana.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: TUKO

The post Umu Pasiteri yavuze uko yarokotse urupfu ubwo yaryamanaga n'abagore babiri bafite ubwandu bwa SIDA appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/umu-pasiteri-yavuze-uko-yarokotse-urupfu-ubwo-yaryamanaga-nabagore-babiri-bafite-ubwandu-bwa-sida/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)