Uko iyerekwa rya Pastor Julienne Kabanda ryab... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Pastor Julienne Kabanda  avuga ko ubwo yagiraga iyerekwa yabonye umukororombya wanditseho ngo " My Grace is sufficient"  ngo nibwo yamenye ko bazitwa Grace Room Ministries .Ngo Imana yohereje umugore iwe atazi ndetse wigeze kugira  uburwayi bwo mu mutwe , amubwira  ibintu byose yanyuzemo Imana ikamukiza.

Uyu mugore winjiye iwe bataziranye yaramubwiye ati " Tinyuka ugende Imana izagukoresha ibikomeye ukize benshi".

Uyu mugore yaramubajije ati " Uranzi?".

Ati" Wamenya ko nigeze kurwara mu mutwe nkanatoragura amashashe?. Julienne ati" oya".Yamuganiriye ubuzima bwe bubabaje yaciyemo amubwira amagambo akomeye.

Ati " Imana irambwiye ngo tinyuka ugende, izagukoresha iguhe abantu benshi bakube hafi".

Ngo guhera uwo munsi Julienne yateguye igiterane cyasize amateka mu buzima bwe.

Agaruka ku giterane ngarukamwaka kirimo gutegurwa, mu kiganiro n'abanyamakuru  kuri uyu wa Mbere tariki 20  Ugushyingo 2023 ,Pastor Julienne Kabanda yasobanuye ibyitezwe birimo kuramya,gusenga no gutambutsa amashimwe.

Iki giterane ngarukamwaka cya Grace Room Ministries kizaba ku ya 3 kugeza ku ya 10 Ukuboza 2023 , kibere  i Nyanza ya Kicukiro mu Rusengero rushya rwabo.

Pastor Kabanda yatangarije InyaRwanda ko iki giterane kizaberamo ibyiza byinshi ndetse ko gifite umwihariko, kuko hazabamo gushima Imana birambuye no kwishimira byinshi byagezweho birimo n'amashimwe azatambutswa ku bana bafashijwe kuva mu biyobyabwenge n'abandi bafashijwe mu bundi buryo.


Ubwo yagarukaga ku nshingano za Grace Room Ministry yavuzeko gufasha biza ku isonga nka kimwe mu byo Imana yamweretse

Pastor Julienne Kabanda yavuze ku bikorwa Grace Room Ministries  ikora birimo gufasha imbabare, kwigisha urubyiruko kuva mu biyobyabwenge ndetse abihannye bagafashwa kwigishwa imyuga yabateza imbere, gufasha abacikishirije amashuri, kurihirira abatishoboye amazu yo kubamo n'ibindi.

Kugeza ubu, bafite abantu benshi bishyurira amazu batishoboye, abana bigishwa bakarihirirwa, abacikishirije amashuri bakigishwa imyuga n'ibindi.

Grace Room  Ministries bafite igice gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, kigafasha abana batewe inda zitateganijwe kubera ubusambanyi n'ibindi.

Pastor Julienne Kabanda yatangaje ko ubuzima bwa mbere yo gukizwa bufite aho buhurira n'ivugabutumwa rya Grace Room Ministries , kuko gukizwa kwe kwamuhaye imbaraga zo gukiza abandi.


Iki giterane kizamara iminsi 7 kizahuza abavugabutumwa barenga 26 baturutse mu bihugu bitandukanye

Yasabye urubyiruko rwazahajwe n'ibiyobyabwenge,ubusambanyi nibindi byinshi  kugarukira Imana.


Ati" Intege zarushije ibicantege intege"

Yashimiye benshi barimo abafatanyabikorwa ba Grace Room Ministries , abizera baryo, inzego za Leta zibaba hafi mu byo bakora ndetse n'Imana yigaragaje mu myaka igera kuri 5 bamaze bakora umurimo.


Grace Room Ministries  igiye gukora igitaramo ngarukamwaka ku nshuro ya Gatanu



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136734/uko-iyerekwa-rya-pastor-julienne-kabanda-ryabyaye-grace-room-ministries-136734.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)