Simba SC ihanze amaso umutoza wa APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kwirukana abatoza babiri, Simba SC irifuza umutoza wa APR FC wongerera ingufu abakinnyi, Dr Adel Zrane.

Ku munsi w'ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2023, Simba SC yo muri Tanzania yirukanye abatoza babiri, Umunya-Brazil Robertinho wari umutoza mukuru ndetse n'Umunyarwanda Hategekimana Corneille wari umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi.

Amakuru yatangiye gusakara mu bitangazamakuru byo muri Tanzania ku mugoroba w'ejo hashize ni uko iyi kipe irimo kwifuza kugarura umunya-Tunisia usigaye wongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC, Dr Adel Zrane.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mutoza yahamagawe n'ubuyobozi bwa Simba SC bumubwira ko bifuza ko yagaruka muri iyi kipe batandukanye mu Kuboza 2021 ubwo yanasezereraga Didier Gomes Da Rosa, kimwe mu byo yababwiye ni uko byagorana ko yatandukana na APR FC kuko yishimye muri iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu.

Si ubwa mbere yifuje kugarura uyu mutoza kuko no muri Werurwe 2022 yatangaje ko igiye kumugarura ariko birangira ataje.

Dr Adel Zrane w'imyaka 39, yageze muri APR FC muri Nyakanga 2023, akaba afite impamyabumenyi y'ikirenga mu birebana n'ubuzima bw'abakinnyi.

Simba SC irifuza kumugarura
Ubu ni umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/simba-sc-ihanze-amaso-umutoza-wa-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)