Sherrie Silver mu bazahabwa ibihembo TIME100... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatumye u Rwanda ruba igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye iyi nama, izahuza abantu 100 bavuga rikijyana mu ngeri ziyuranye z'ubuzima, ihujwe no gutanga ibihembo ku bakoze ibikorwa by'indashyikirrwa ku rwego rw'Umugabane wa Afurika.

Muri Gicurasi 2023, nibwo Ikinyamakuru Time cyagiranye ubufatanye n'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) bugamije gutangira i Kigali ibihembo, ku wa 17 Ugushyingo 2023 mu muhango ukomeye uzabera muri Kigali Convention Center mu Mujyi wa Kigali, kandi bizayoborwa na Bonang Matheba umaze kuba ikimenyabose mu bijyanye no kuyobora ibirori bihuza abakomeye ku Isi.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo uzabanzirizwa n'ibiganiro bizatangwa n'abarimo Karim Beguir, Aya Chebbi, Wanjira Mathai, Elizabeth Wathuti n'abandi.

Urutonde rw'abazahabwa ibihembo rugaragaraho ab'amazina akomeye mu ngeri zinyuranye z'ubuzima nka Danai Gurira, Ashley Judd, Kennedy Odede, Sherrie Silver wamamaye kubyina, Ellen Johnson Sirleaf wayoboye Libera, Fred Swaniker washinze Kaminuza ya African Leadership University n'abandi.

Ibi bihembo bizahabwa abagize uruhare mu kurenga inzitizi bagashakira ibisubizo ibibazo runaka, kandi bagaragaza impinduka mu buzima bw'abatuye Isi bw'abo n'ubw'abandi, barimo abakinnyi ba filime, abaharanira uburenganzira bwa muntu n'ibindi.

Bizahabwa Ashley Judd usanzwe ari umukinnyi wa filime, umwanditsi w'ibitabo akaba n'uharanira ubutabera, harimo kandi Ambasaderi wa UN mu guharanira amahoro Dania Gurira, Kennedy Odede washinze umuryango 'Shining Hope', umubyinnyi wabigize umwuga Sherrie Silver akaba na Ambasaderi wa IFAD;

Ellen Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa Liberia agatsindira n'igihembo cya Nobel ndetse na Fred Swaniker, umuyobozi wa African Leadership Group washinze Kaminuza ya African Leadership University.

Abazatanga ibiganiro bazitsa cyane ku guhangana n'ibibazo byugarije Isi muri iki gihe, hategurwa ejo hazaza heza habereye buri wese.

Barimo Karim Beguir washinze ikigo InstaDeep, Aya Chebbi wabaye intumwa y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ushinzwe urubyiruko, Kate Kallot washinze ikigo Amini, Ambasaderi wa Loni ku mihindagurikire y'ibihe, Bogolo Kenewendo, Emi Mahmoud; Sindy Zemura-Bernard; Elizabeth Wathuti, Danai Gurira, Ellen Johnson Sirleaf, Fred Swaniker n'abandi.

Batandatu nibo bazahabwa ibihembo. Umuyobozi Mukuru wa TIME, Jessica Sibley, yavuze ko bishimiye kuba bagiye gutanga ibihembo hashimirwa abanyafurika. Kandi avuga ko bibateye ishema kuba 'bigiye gutangirwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere binyuze mu bufatanye na Visit Rwanda'.

Umwanditsi Mukuru wa TIME, Sam Jacobs, yavuze ko muri rusange ibi bihembo bigamije 'gushimira abantu bagaragaza impinduka'. Ati 'Twishimiye guha ikaze no kuzabana n'abo.'

Ibi bihembo bigiye gutangirwa mu Rwanda kubufatanye na Visit Rwanda binyuze mu Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB, Kigali International Financial Centre ndetse na RwandAir.

Ikinyamakuru TIME kigiye gutanga ibi bihembo kimaze imyaka 100 gikora amakuru yubakiye ku ngeri zinyuranye z'ubuzima, hirya no hino ku Isi.

 

Sherrie Silver ari ku rutonde rw'abazahabwa ibihembo bya TIME100 bashimirwa ibikorwa by'indashyikirwa bakoze


Ellen wayoboye Liberia usanzwe ufite igihembo cy'amahoro cya Prix Nobel ari mu bazashimirwa na TIME100




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136355/sherrie-silver-mu-bazahabwa-ibihembo-tim100-bigiye-gutangirwa-i-kigali-136355.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)