Samusure wagiye atorotse amadeni ya miliyoni 7, yatakambye ngo afashwe kwishyura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kalisa Ernest [Samusure] uherutse kwimukira i Maputo muri Mozambique, ari gutakambira abakunzi inshuti n'abavandimwe ngo bamufashe kwigobotora ibibazo birimo amadeni afite byanatumye ahunga urwamubyaye.

Kalisa Ernest wamamaye nka Samusure, ari mu bakinnyi ba sinema bafite izina rikomeye ndetse akaba umwe mu babimazemo igihe. Yiyambuye ubwamamare aca bugufi asaba ubufasha abakunzi be kuko yugarijwe n'ibibazo.

Uyu mugabo benshi bamenye nka Samusure, Rulinda, Makuta n'andi mazina menshi yagiye afata bitewe na sinema.

Samusure yabwiye IGIHE ko ari mu bibazo byinshi ndetse ko ari nabyo byatumye ava mu gihugu.

Kuva mu Rwanda atunguwe akagera i Maputo nta cyo gukorayo yateguye, byatumye akubitikirayo, ubuzima buramugora kugeza ubwo ubu ari kwiyambaza inshuti n'abavandimwe ngo bamugoboke yishyure amadeni abe yanabasha kwegura umutwe mu buzima busanzwe.

Muri Werurwe 2023 nibwo yimukiye i Maputo muri Mozambique aho yavugaga ko agiye gushakishiriza imibereho.

Ati 'Nyuma y'uko hadutse icyorezo cya Covid-19, ibintu byinshi twakoraga byagiye bizamo ibibazo bituma njye by'umwihariko nisanga mu madeni. Urebye muri rusange mfitiye abantu arenga miliyoni zirindwi z'amafaranga y'u Rwanda.'

Samusure avuga ko aya madeni ayafitiye abantu batandukanye, icyakora iryatumye ava mu gihugu rikaba iry'ibihumbi 600 Frw yari yahawe n'umwe mu bo bakinanaga muri filime yitwa 'Makuta'.

Uyu mukinnyi wari wahawe sheke na Samusure amaze kubona ko atari kwishyurwa, yaje kugana banki kugira ngo imuterereho kashe hanyuma yishyurizwe ku gahato.

Samusure yibuka uko byagenze icyo gihe nk'ibyabaye ejo, ati 'Hari ku wa Gatanu, Banki irampamagara bambwira ko hari umuntu wagiye guteresha sheke, nababwiye ko ntahari, mbasaba kuba babiretse ku wa Mbere tukabikemura mu bwumvikane.'

Samusure yahise atekereza ku gifungo ashobora guhabwa kubera icyo cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye, afata icyemezo cyo guhunga.

Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru yari afite akazi ko gukora mu bukwe, bivuze ko itike yari ibonetse.

Ku wa Mbere mu cya kare, yari yamaze kwambuka umupaka wa Rusumo yerekeza muri Tanzania aho yanyuze agana i Maputo ari naho ari kubarizwa uyu munsi.

Samusure wakoraga filime akagongwa n'ubushobozi, yaje kujya yigira inama yo gufata amadeni akayashora muri sinema, akagenda yishyura uko yinjizaga.

Ni amadeni yafataga mu buryo benshi bazi nka 'Banki Lambert'. Umunsi umwe yaje kuguza amafaranga abantu batandukanye mu gihe yari atarayashora muri sinema nk'uko yari yabyiyemeje aza kugwa mu moshya yo kwishora mu 'bimina'.

Benshi bibuka uburyo ibimina byahombeje abatari bake, Samusure aba umwe mu babiririwemo noneho haribwa amafaranga y'abandi yari yafashe nk'amadeni.

Samusure wari wageze i Maputo mu nzira zigoye, yaje kujya kwaka uruhushya rw'inzira 'Passport' kuri Ambasade, ahita amenyeshwa ko hari urubanza afite i Kigali.

Samusure utaraguye mu kantu kuko yari abizi ko yatorotse amadeni, yaje gutaha ahamagara umwe ku wundi mu bo yari ayafitiye, asanga wawundi wamugurije ibihumbi 600 Frw ari we wamureze.

Ni umugabo uhamya ko yahise agira ubwoba bwo kuburanishwa adahari, akubita hirya hino amafaranga aboneka mu bavandimwe arishyura.

Nyuma yo kwishyurwa, uwari ufitiwe ideni na Samusure yandikiye Urukiko arumenyesha ko nta deni agifitiwe n'uyu mugabo, inyandiko yongerwa muri dosiye kuri ubu bakaba bategereje ko hasomwa urubanza.

Ku rundi ruhande nubwo uwareze we yishyuwe, Samusure avuga ko agifite amadeni arenga miliyoni zirindwi z'amafaranga y'u Rwanda ariyo atuma arara adasinziriye yibaza uko azayishyura ngo yongere abeho mu mudendezo.

Ni amadeni arimo amafaranga afitiye abantu bamugurije mu bihe bitandukanye, abakinnyi bakoranye n'abamufashaga gufata amashusho no kuyatunganya.

Samusure ahamya ko nubwo mu bo afite amadeni, nta wundi wamureze, ariko adatekanye kuko afite impungenge ko isaha ku yindi byamushora mu manza kandi byagorana ko azitsinda.

Iyi niyo mpamvu uyu mugabo yatangiye gushakisha ubushobozi mu nshuti ze n'abakunze ibyo yakoraga.

Samusure yavuze kandi ko amakuru y'uko yatorotse umugore babyaranye atariyo.

Ati 'Ayo makuru ntabwo ariyo, nawe se umugore twabanye mu myaka icumi ishize tugahita dutandukana ndetse nyuma akaza gushaka undi mugabo, namutoroka gute? Ntabwo aribyo!'

Samusure yavuze ko abari kugerageza guhuza amakuru y'igenda rye no gutoroka uyu mugore atari byo kuko kugeza afite umugisha w'uko abana hari inshuti ye imufasha kubitaho.

Samusure yasabye gufashwe kwishyura amadeni yafashe



Source : http://isimbi.rw/sinema/article/samusore-wagiye-atorotse-amadeni-ya-miliyoni-7-yatakambye-ngo-afashwe-kwishyura

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)