
Umuhanzi Ikubor Divine ukomoka mu gihugu cya Nigeria umaze kubaka izina mu muziki cyane aho yahiriwe n'indirimbo "Calm down" yatangaje ko n'ubwo afite imyaka 23 gusa akaba amaze imyaka 4 atangiye gukora umuziki, aramutse ahagaritse burundu gukora imiziki yazajya yibukwa nk'umuhanzi ukomeye Nigeria yagize.
Mu bwishongozi bwinshi bw'ibyo amaze kugeraho akaba ari mu myiteguro yo gukorana n'umuhanzikazi Spice ukomoka muri Amerika, yavuze ko injyana ya Afrobeats bakora ibaye ari Bibiliya we yaba ari isezerano rishya.Â
Yashakaga kwishongora agaragaza buryo ki ariwe ugezweho bikagaragarira kuba ariwe muhanzi uherutse gutarama mu itangwa ry'ibihembo bya Ballon d'or byabereye mu Bufaransa akaba ariwe wa mbere ukomoka muri Afurika ubiririmbyemo.
Ubwo Rema yari mu kiganiro na i-D Magazine, yavuze ko aramutse avuye mu muziki yazibukwa ibihe byose anahishura ko yubakiye ku kizere gicye yahabwaga bituma agera kuri byinshi amaze kugeraho aka kanya.
Rema yagize ati "Ntabwo nshaka kuvuga ko ngiye guhagarika umuziki ariko mbaye nywuhagaritse nazandikwa muri Bibiliya ya Afrobeats. Habaye hariho Bibiliya ya Afrobeats nazandikwa mu isererano rishya kuri paji ya mbere."
Rema akomeza agira ati "Buri kintu cyose abantu barakinenga. Buri kintu basekaga njyewe nacyubakiragaho. Banyitaga umuhinde nyuma nza kujyayo ni njyewe muhanzi wa mbere wujuje sitade ijyamo abantu 5,000 mu Buhinde. Ubu nta muntu wakwirengagiza intebe Afrobeats iriho ku rwego rw'isi."
Rema yatangaje ibi nyuma yo gusohora Extended playlist yise "Ravage" igizwe n'indirimbo eshanu mu gihe kandi afite izindi ndirimbo z'abahanzi mpuzamahanga benshi bakomoka muri Amerika batari bashyira hanze.

Rema yatangaje ko ariwe sezerano rishya muri Bibiliya ya Afrobeats.
Rema yatangaje ko ibyo abantu bamusekaga bamusebya aribyo yuririyeho aba icyamamare.