Rema yarabimenye ! Bruce Melodie , Davido na Diamond Platnumz ntibaramenya ko begukanye ibihembo muri Trace Awards 2023 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusazwe buri muhanzi wamaze kwisobanukirwa agira Paji ku rubuga runaka igaraza amavu n'amavuko ye ndetse ikanagaragaza ubukaka uwo muhanzi afite muri bagenzi be.Urubuga ruzwi nka Wikipedia nirwo rwamamaye mukuranga ibyamamare ndetse na Bruce Melodi ahafite Paji.Mu bihembo yatsindiye ntihagaragaramo icy'umuhanzimwiza w'umunyarwanda ndetse n'abarimo Davido ni uko.Reka twitse ku mateka ya Bruce Melodie.

 

Kuri paji ya Wikipedia y'umuhanzi Bruce Melodie bigaragara ko yavutse tariki 2 Weurwe 1992 bivuze ko kugeza ubu Bruce Melodie afite imyaka 31 y'amavuko.Bagaragaza ko kandi Bruce Melodie ari umuhanzi w'Umunyarwanda watwaye Primus Guma Guma Icyiciro cya 8 , akaba nyiri 'IGITANGAZA  MUSIC Lebal'.Muri uku kugaragaza ibigwi bya Bruce Melodie, bavuye imuzi , abo akorana nabo haba mu kwamamaza kugera kuri Coach Gael umushoramari umusha muri muzika muri Lebal ya '1:55Am'.

 

 

 

Kuri iyi Paji ya Bruce Melodie, hariho ko yakoranye indirimbo na Shaggy wo muri Jamaica gusa wamamaye ku Isi nzima kubera ubukaka n'ibindirimbo zamamaye ku ruhando mpuzamahanga.Bruce Melodie bakoranye iyitwa 'Funga Macho' [When she is around].Banditse ko Bruce Melodie ari umwana wa 2 mu muryango w'abana 4 ba Gervain Ntibihangana na Velene Muteteri.Bruce Melodie yize amashuri abanza ku ishuri rya Kanombe Priamary School , ayisumbuye ayiga muri Rwamagana Islamic Secondary School.

 

 

 

Bruce Melodie yaririmbye mu bitaramo mpuzamahanga ndetse akorana n'abahanzi mpuzamahanga nk'uko twabigarutseho haraguru.

 

IBIHEMBO YATWAYE

2014 Salax Awards Best RnB Artist
2016 Salax Awards Best Male Artist
2017 HiPipo Awards Song Of The Year (Rwanda)
2018 Salax Awards Best Artist
2018 PGGS8 Best Artist
2019 Salax Awards Best R & B Artist
2019 Salax Awards Best male artist
2019 Kiss Summer Awards Best Summer Artist
2019 HiPipo Awards Song Of The Year (Rwanda)
2019 HiPipo Awards Video Of The Year (Rwanda)
2021 The Choice Awards Artist Of The Year
2021 Kiss Summer Award 2021 Best Summer Artist

 

Muri uru rutonde rw'ibihembo Bruce Melodie yashyize kuri Paji ye ya Wikipedia ntabwo hagaragaramo igihembo nyamukuru cya Trace Awards yatwaye muri uyu mwaka wa 2023.

Uretse Bruce Melodie abarimo Davido na Diamond Platnumz ntabwo bri bashyira iki gikombe mu bindi gusa Rema we yamaze kugishyiraho ndetse agaragaza n'abo hatanaga nabo.

The post Rema yarabimenye ! Bruce Melodie , Davido na Diamond Platnumz ntibaramenya ko begukanye ibihembo muri Trace Awards 2023 appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/rema-yarabimenye-bruce-melodie-davido-na-diamond-platnumz-ntibaramenya-ko-begukanye-ibihembo-muri-trace-awards-2023/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)