Rayon Sports irateganya kurekura abakinnyi batari munsi ya 5 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports mu rwego rwo kwiyubaka muri Mutarama 2024, irimo kureba uburyo hari abakinnyi yasezerera aho bivugwa ko bagera muri batanu.

Ni ikipe yiyubatse mbere y'umwaka w'imikino 2023-24, aho yaguze abakinnyi benshi ariko biganjemo abanyamahanga.

Ntabwo yanyuzwe n'umusaruro wa bo ari na yo mpamvu muri Mutarama 2024 igomba gusubira ku isoko mu rwego rwo kwitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24.

Kujya ku isoko izabikora ariko na none yamaze gufata umwanzuro ko hari abakinnyi igomba gutandukana na bo mu rwego rwo kugira ngo yongeremo abandi.

Ku isonga hari rutahizamu w'umugande, Musa Esenu uzaba usoje amasezerano ye muri Rayon Sports, amakuru avuga ko ubuyobozi budakozwa ibyo kumwongerera amasezerano agomba gusohoka muri iyi kipe.

Amakuru kandi ikinyamakuru ISIMBI gifite ni uko iyi kipe yemeye ubusabe bwa Youssef Rharb wifuza gutandukana na Rayon Sports kubera ko atabona umwanya wo gukina.

Uyu munya-Maroc yagarutse muri Rayon Sports muri Nyakanga 2023 ayisinyira umwaka umwe, Youssef uzaba asigaje amezi 6 ntabwo yashimye kubera kubura umwanya wo gukina bituma agirana ibibazo bya hato na hato n'abatoza, yasabye kugenda ndetse baranabimwemereye.

Undi mukinnyi ugomba gusohoka muri Rayon Sports ni umunya-Sudani, Eid Mugadam Abakar Mugadam, ntabwo urwego rwe rwashimwe n'ubuyobozi bw'ikipe kongeraho ko n'umutoza wamuzanye, Yamen Zelfani yagiye kandi n'ubundi yaraje ubuyobozi butamwifuza, ubu bari mu biganiro na we ku buryo muri Mutarama azatandukana na Rayon Sports.

Bavakure Ndekwe Felix uzaba asigaje amasezerano y'amezi 6, ni undi mukinnyi ubuyobozi bwa Rayon Sports bubona ugomba gutanga umwanya hakagira abinjira. Ndekwe winjiye muri Rayon Sports 2022 avuye muri AS Kigali ari ku rutonde rw'abakinnyi iyi kipe ishaka kurekura muri Mutarama.

Umunyezamu Hategekimana Bonheur, bigendanye n'imyitwarire ye ubuyobozi bunenga cyane, na we yatekerejweho kuba yarekurwa muri Mutarama 2024, icyo gihe na we azaba asigaje amezi 6 ku masezerano ye.

Musa Esenu azaba asoje amasezerano
Umunyezamu Hategekimana Bonheur ari mu bo ikipe yifuza kurekura
Youssef Rharb yasabye gutandukana na Rayon Sports
Eid Mugadam Abakar Mugadam ntabwo yahiriwe muri Rayon Sports
Ndekwe Felix



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-irateganya-kurekura-abakinnyi-batari-munsi-ya-5-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)