Perezida wa Rayon Sport yatanze ukuri kose ku kibazo cya Youssef na Mugadam benshi bari baziko birukanywe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko abakinnyi babiri ba Gikundiro, Umunya-Maroc Youssef Rharb ndetse n'Umunya-Sudani Eid Mugadam Abakar Mugadam, bari mu kwezi ko kwitekerezaho ari na ko kuzagena ahazaza habo muri iyi kipe yambara ubururu n'umweru.

Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru nyuma y'Inteko Rusange Isanzwe yateranye ku wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2023 kuri Grazia Hotel, ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

 

Mu mezi abiri ashize havuzwe cyane inkuru z'uko Umunya-Maroc, Youssef Rharb ashobora gutandukana na Rayon Sports ndetse ko iyi kipe iri mu nzira zo kumusezerera hamwe n'Umunya-Sudani Eid Mugadam Abakar Mugadam.

Kuri iki kibazo, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yasubije ko aba bombi bahawe kwitekerezaho ukwezi kumwe ari na ko kuzagena ahazaza habo muri iyi kipe.



Source : https://yegob.rw/perezida-wa-rayon-sport-yatanze-ukuri-kose-ku-kibazo-cya-youssef-na-mugadam-benshi-bari-baziko-birukanywe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)