Niyo yahitanye Yvan Buravan ! Abarimo Juno Kizigenza, Ariel Wayz na Tim Close mubazitabira ubukangura bwo kurwanya Kanseri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tizzo na Olvis bagize itsinda Active, Jules Sentore, Juno Kizigenza, Ariel Wayz, Uncle Austin, Tom Close, DJ Pius, DJ Faba, DJ June, Ishami talents n'abandi ni bamwe mu bamaze kwemeza ko bazitabira ubukangurambaga bwo kurwanya kanseri bwateguwe na 'YB Foundation'.

 

Ubu bukangurambaga buteganyijwe gutangirira mu Karere ka Bugesera ku wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023.

 

Ubu bukangurambaga bwiswe 'Turi kumwe campaign' bugamije guhashya indwara ya kanseri ari nayo yatwaye umuhanzi Yvan Buravan witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022.

 

'YB Foundation' ni umuryango washinzwe nyuma y'uko iyi ndwara ihitanye Yvan Buravan, abavandimwe be n'abari inshuti ze bishyize hamwe bashinga uyu muryango mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa yasize atangije.

Isoko: Isimbi

The post Niyo yahitanye Yvan Buravan ! Abarimo Juno Kizigenza, Ariel Wayz na Tim Close mubazitabira ubukangura bwo kurwanya Kanseri appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/niyo-yahitanye-yvan-buravan-abarimo-juno-kizigenza-ariel-wayz-na-tim-close-mubazitabira-ubukangura-bwo-kurwanya-kanseri/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)