Ndekwe Paulette yagiye muri Malaysia guhatani... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, aherekejwe n'abo mu muryango we, Stella Matutina wahatanye muri Miss Global Rwanda 2021 n'abandi.

Ndekwe yabwiye InyaRwanda ko yiteguye guhesha ishema u Rwanda muri iri rushanwa, kuko yifitemo icyizere cyo kuba yagera kure muri iri rushanwa.

Yavuze ati 'Ni ishema kandi ni inshingano zitoroshye ariko niteguye kwitwara neza Imana niyo izagena itsinzi kuko ikamba ryo rwose mu bo turi guhatana ntawe ritabera ariko hagena Imana.'

Iri rushanwa yitabiriye rizabera muri Malaysia mu nyubako ya JW Marriott Hotel, Bayu Ballroom ku wa 29 Ugushyingo 2023.

Ndekwe witabiriye iri rushanwa asanzwe ategura amarushanwa ya Rwanda Global Top Model na Miss Global Beauty Rwanda agamije gufasha Abanyarwanda benshi kwitabira amarushanwa Mpuzamahanga.

Imibare igaragaza ko amaze kohereza abakobwa batandatu mu bikorwa bitandukanye Mpuzamahanga byubakiye mu mideli n'ubwiza.

Ndekwe yaherukaga guserukira u Rwanda muri Miss Globe World 2020, aho yabashije kuboneka mu bakobwa batanu bavuyemo Nyampinga ndetse abasha no kwegukana ikamba ry'igisonga cya kane.

Ndekwe Paulette aherutse kubwira InyaRwanda ko ashima Imana yamubashije gutsindira guserukira u Rwanda. Yavuze ati 'Ndashimira Imana kuko Miss Cosmo World n'irushanwa bitoroshye na gato kuba wahagariramo Igihugu cyawe.'

'Nitegura gukora cyane nkahagararira Igihugu cyanjye neza, harimo gusenga cyane kuko Imana niyo igena ahazaza h'umuntu.'

Yasabye Abanyarwanda kuzamushyigikira muri iri rushanwa, kuko abakobwa bahatanye barashoboye.

Ati 'Abakobwa bose tuzahatana barashoboye icyo nsaba abanyarwanda ni ukunshyigikira mu buryo bw'imbuga nkoranyambaga bagakurikirana igikorwa kuko mu bumenyi maze kugira mu marushanwa mpuzamahanga gushyigikirwa bigira umumaro kandi abanyarwanda turi hasi cyane kuri iki cyiciro bituma bamwe banabiburiramo amahirwe. Ibindi ni ingeno ry'Imana icyo nijeje abanyarwanda ni ukubahagararira neza.'

Miss Cosmo World ni irushanwa ryashinzwe na Miss Carrie Lee ukomoka Muri Malaysia usanzwe ufite ikamba rya Miss Cosmo Chinese 2004. Rigamije gushyigikira no guteza imbere umwana w'umukobwa wese uryitabiriye.

Ni ku nshuro ya Gatandatu rigiye kuba. Umukobwa uzaba Miss Cosmo World azasimbura umunya-Philippines umaze umwaka yambaye iri kamba.

Mu guhitamo abakobwa bemerewe guhatana muri iri rushanwa, hagendewe ku bwiza, ubwenge n'uburyo umukobwa agaragara.

 

Miss Ndekwe Paulette yitabiriye irushanwa rya Miss Cosmo World 

Stella witabiriye The Miss Globe Rwanda yaherekeje Ndekwe Paulette ku kibuga cy'indege 


Ni ubwa mbere Ndekwe agiye guhatana muri iri rushanwa rikomeye ku rwego rw'Isi


Ndekwe yavuze ko yiteguye guhesha ishema u Rwanda muri iri rushanwa

 

Ndekwe yaherukaga guserukira u Rwanda muri Miss Globe World 2020

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136560/ndekwe-paulette-yagiye-muri-malaysia-guhatanira-ikamba-rya-miss-cosmo-world-amafoto-136560.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)