NDASHAKA UMUKUNZI ! Ndi umugore mfite abana babiri bakuru umwe yiga muri Segonderi ariko natandukanye n'umugabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru yacu y'uyu munsi ni inkuru y'umugore watwandikiye atubwira ko ashaka umukunzi ushobora kumubera umugabo bidatinze kuko ashaka kubaka urugo rugakomera.Yaratwandikiye nk'uko tugiye kubagezaho ibaruya we.

 

Uyu mugore ushaka umugabo uri seriye , ushaka kubaka , utajarajara mu bagore kandi ufite icyo akora cyakomeza gutuma babaho.Mu magambo yaranditse ati:'Muraho neza, amazina yanjye ni [ M.P ] , nyahishe kubw'umutekano wanjye.Ndi hejuru y'imyaka 30 , ndashaka umukunzi twakubaka urugo rugakomera.Mu Byukuri njye natandukanye n'umugabo tumaze kubyarana abana 2 b'abakobwa.

 

Kugeza ubu umwana umwe dufitanye ari mu mashuri yisumbuye ariko ninjye ubasha kumwishyurira njyenyine.

Umugabo nshaka agomba kuba ashaka kubaka, ari mu Rwanda [ Kigali ] , cyangwa ahandi ariko atari kure y'aho.Akaba asenga, akaba yizera Imana, akaba atagira ingeso zo kujya mu bagore cyangwa mu bakobwa, akaba yiyubaha.Muri make ndashaka umugabo ufite icyo akora witeguye kubaka urugo rwe.

 

Urukundo ndarufite kandi mfite n'ibyo nkora umunsi ku munsi bimbeshaho n'umuryango wanjye.Mu kuri ndamutse mu bonye twaganira , tugahura kandi tukagirana igihe byiza, ubuzima bwo ku Isi tukazabumarana.

Abaye ari umusore ntakibazo byaba ari byiza . Murakoze'.

Uramutse uri uwo muntu yifuza , watwandikira kuri watsapp cyangwa ukanyura kuri [email protected] tukabasha kuvugana tukabahuza.

Photo: Internet

The post NDASHAKA UMUKUNZI ! Ndi umugore mfite abana babiri bakuru umwe yiga muri Segonderi ariko natandukanye n'umugabo appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/ndashaka-umukunzi-ndi-umugore-mfite-abana-babiri-bakuru-umwe-yiga-muri-segonderi-ariko-natandukanye-numugabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)