Ku munsi wa nyuma wa shampiyona ya Kung Fu Wushu Amajyaruguru azahagararirwa n'abakinnyi 8 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Karere ka Gicumbi Umurenge wa Bukure, mu Ntara y'Amajyaruguru, habereye ijonjora ry'umunsi wa gatanu wa shampiyona isoza umwaka muri Kung Fu Wushu (Rwanda Kung Fu Wushu Shampionship 2023 Edition).

Nyuma yo gusoza amajonjora mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda, nk'Iburengerazuba,Intara y'Amajyepfo, Intara y'Iburasirazuba ndetse n'Umujyi wa Kigali, hari hatahiwe Intara y'Amajyaruguru mu gushaka abazahagararira iyi Ntara mu mikino ya nyuma isoza umwaka w'imikino muri kung Fu Wushu.

Ni irushanwa ryabaye ku Cyumweru tariki ya 05 Ugushyingo 2023, rikaba ryarabereye mu Murenge wa Bukure maze rihuza ikipe yaje ihagarariye Akarere ka Musanze ari yo Musanze Shaolin Tample n'ikipe ya Red Dragon Gicumbi yari ihagarariye Akarere ka Gicumbi.

Nyuma y'aya majonjora, abakinnyi 4 muri Taolu barimo umukobwa umwe, ni bo babashije gutsinda, mu gihe muri Sanda abakinnyi 4 ari bo batsindiye kuzahagararira Intara y'Amajyaruguru.

Abakinnyi babashije gutsindira guhagararira intara zabo

Mu Burasirazuba hakomeje amakinnyi 5 muri Sanda n'abakinnyi 15 muri Taolu harimo akobwa 2.

Mu Ntara y'Amajyepfo hakomeje abakinnyi 4 muri Sanda, n'aho muri Taolu nta mukinnyi n'umwe wabashije gukomeza.

Mu mujyi wa Kigali hatambutse abakinnyi 6 muri Sanda hanazamuka abakinnyi 4 muri Taolu harimo abakobwa 2.

Intara y'Amajyaruguru hatambutse abakinnyi 4 muri Taolu harimo umukobwa 1,
Muri Sanda hakomeza abakinnyi 4.

Intara y'Iburengerazuba hakomeje abakinnyi 4 muri Taolu n'abakinnyi 5 muri Sanda.

Abakinnyi bose bazahurira ku munsi wa nyuma wa shampiyona y'uyu mwaka muri Kung Fu Wushu mu Rwanda.

Muri Taolu ibizwi nko kwerekana ubuhanga bw'uyu mukino hazahatana abakinnyi 27 harimo abagabo 22 n'abakobwa 5.

Muri Sanda ibizwi nko kurwana hakazahatana abakinnyi 24.

Imikino yogusoza shampiyona y'igihugu muri uyu mukino biteganyijwe ko izabera i Kigali tariki ya 12 Ugushyingo uyu mwaka hakazahurizwa hamwe abitwaye neza mu mikino y'amajonjora y'ibanze, iyi mikino ikazabera ku kibuga cya STECOL.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ku-munsi-wa-nyuma-wa-shampiyona-ya-kung-fu-wushu-amajyaruguru-azahagararirwa-n-abakinnyi-8

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)