Kigali: Umuyede w'imyaka 53 yahanukanye n'ingorofani yari ari gusunika kuri etaje ya 5, ahita apfa.
Uwizeyimana Athanase wakoraga icyiyede, yahanutse ku igorofa rya 5 yikubita kuri beto ahita apfa.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10/11/2023 ahagana saa tatu z'igitondo, bibera mu mujyi wa Kigali.
Abakoranaga n'uyu musaza, babwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko uyu musaza yari ari gusunika ingorofani yari irimo beto bikaza kuragira agwanye na yo.
Akikubita hasa, bagenzi be bagiye kumutabara aho bahamagaye abaganga bagasanga yamaze gushiramo umwuka.
Umurambo w'uyu musaza wahise ujyanwa mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.
Â