Kicukiro: Indaya yapfiriye muri Ghetto y'umusore wari wayiguze ngo imumare ipfa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Indaya yapfiriye muri Ghetto y'umusore wari wayiguze akayisambanya kugeza aheze umwuka.

Umusore wo mu Kagari ka Nyarurama mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, yatahanye umukobwa bagombaga kurarana maze apfira iwe, ahita yishyikiriza Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB.

Amakuru y'urupfu rw'uyu mukobwa wakoraga uburaya yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kamena 2023.

Abaturage bavuga ko uyu mugabo yakuye iyo ndaya i Nyabugogo, bajya mu cyumba, bamaze gutera akabariro umukobwa arapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Médiatrice, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bataramenya icyateye urwo rupfu.

Yagize ati 'Amakuru dufite ngo yari yamukuye Nyabugogo, kwa kundi umuntu ajya kugura indaya noneho amuzana hariya, ntabwo yari umuturage wacu. Uwo muntu amaze kubona ko uwo yazanye apfuye yahise yijyana kuri RIB.'

Uyu mugabo yahise yishyikiriza RIB kuri sitasiyo ya Gikondo, iperereza rihita ritangira, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe.



Source : https://yegob.rw/kicukiro-indaya-yapfiriye-muri-ghetto-yumusore-wari-wayiguze-ngo-imumare-ipfa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)