Inama ya Acces itangirwamo ibihembo ku bany... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abategura iyi gahunda basobanura ko ari urubuga rugamije guteza umuziki Nyafurika binyuze mu kungurana ibitekerezo no kuvumbura impano nshya. Iki gikorwa gikunze kuba mu kwezi k'Ugushyingo buri mwaka.

Bavuga ko iyi gahunda y'uru rubuga igiye kubera i Kigali biturutse ku biganiro bagiranye n'Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau, RCB) n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, byabaye mu mwaka w'2018.

Music Africa iherutse gusohora amashusho agaragaza Manzi Christian ukora muri RCB atanga ikaze buri wese uzitabira iyi gahunda ya Acces mu Rwanda mu 2024.

Icyo gihe yari mu nama ya Acces yabereye muri Tanzania. Manzi avuga ko nk'u Rwanda bishimiye kwakira iki gikorwa, akumvikanisha ko iyi nama izaba ari amahirwe yo kongera guhura kw'abari mu buhanzi. Yashimye Acces ku bw'inama yari yateguye n'uburyo Tanzania yabakiriye.

Akomeza ati 'Reka mbonereho umwanya wo kubaha ikaze mwese mu Rwanda. Bizaba ari ibihe bidasanzwe n'amahirwe ku bari mu bahanzi bose muri Afurika yo kongera guhura. Rero ikaze mwese, kandi twiteguye kubakira.'

Muri iyi gahunda ya Acces habaho kuganira ku muziki, ibitaramo by'abahanzi, kumenyana no kuganira mu bijyanye n'imikoranire, haba amahugurwa, imurikagurisha ry'ibihangano no gukorana ibihangano kubitabiriye.

Iyi nama ya 'Acces' ibera mu Mijyi itandukanye yo ku Mugabane wa Afurika, kuri iyi nshuro izabera mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ya mbere.

Music Africa.net ivuga ko iyi nama ihuriza hamwe intumwa zo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, kandi ikamara igihe cy'iminsi itatu.

Yitabirwa n'abanyamuziki, abagira uruhare mu kumenyekanisha ibikorwa by'umuziki, abanditsi b'ibitabo, abacuranzi, abaterankunga, abafata ibyemezo n'imiryango itegamiye kuri Leta n'abandi.

Iyi nama kandi itanga amahirwe ku bayitabiriye yo gusura Inganda Ndangamuco z'ingenzi mu Mujyi wayakiriye. Kandi hatangwa amahugurwa ku bantu barimo abafata ibyemezo mu muziki n'abandi.

Gahunda ya Acces yatangijwe mu 2016 nka kimwe mu bikorwa bya Music In Africa Foundation's AGM mu muhango wabereye mu Mujyi wa Addis Abeba muri Ethiopia.

Icyo gihe gutangiza iyi nama byitabiwe n'abantu bo mu bihugu birenga 15, aho ijambo nyamukuru ryavuzwe n'umucuranzi w'icyamamare muri Ethiopia mu njyana ya Jazz, Mulatu Astatke.

Muri 2017, Acces yatangijwe nk'igikorwa Mpuzamahanga gihuza abakitabiriye mu bihugu bigera kuri 50. Icyo gihe ijambo nyamukuru ryavuzwe n'umucuranzi w'icyamamare wo muri Senegal, Baaba Maal.

Muri 2018, iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, aho cyaherekejwe n'imurikagurisha n'ibiganiro byatanzwe na Mr. Eazi wo muri Nigeria, Blinky Bill wo muri Kenya, Blick Bassy wo muri Cameroon, Rikki Stein wo mu Bwongereza n'abandi.

Iki gikorwa kandi cyabereye mu Mujyi wa Accra muri Ghana mu 2019. Icyo gihe cyahuje abanyamuziki mu ngeri zinyuranye batanze ibiganiro barimo umuraperi Sarkodie wo muri Ghana, Sway Dasafo (UK), Efya (Ghana), Samini (Ghana), Skales (Nigeria) ndetse n'umuyobozi Mukuru uri mu bashinze ikigo 'Ditto Music', Lee Parsons wo mu Bwongereza.

Mu 2021 iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y'Epfo, aho bakoranye n'abahanzi barimo Busiswa, Abidoza, Yugen Blakrok, Priddy Ugly n'abandi.

Ni igikorwa kandi kitabiriwe n'abari bahagarariye ibigo bikomeye ku Isi birimo nka Tik Tok, Reeperbahn Festival, Sony/ATV, Ditto Music, Africori, Linkfire, Believe n'abandi.

Gahunda ya Acces inaherekezwa no gutanga ibihembo 'Music In Africa Honorary Award' hashimirwa abari mu bahanzi bakoze ibikorwa by'indashyikirwa ku Mugabane wa Afurika.

Umunyamuziki Baaba Maal wo muri Senegal niwe wabaye uwa mbere mu guhabwa iki gihembo yashyikirijwe mu 2017, Eric Wainaina wo muri Kenya yashyikirijwe iki gikombe mu 2018.

Music Africa ivuga ko iki gikorwa cya Acces gikorwa mu rurimi rw'Icyongereza, Igiswahili ndetse n'Igifaransa muri buri gihugu cyakiriye.

Kitabirwa n'abantu barenga 2000 bo mu bihugu 50, kandi kikaririmbamo abahanzi barenga 100. Kitabirwa kandi n'abavuga rikijyana n'abashoramari barenga 70. Ni igikorwa gikurikirwa n'abantu barenga Miliyoni, kandi haba hari abatanga ubumenyi barenga 150. 

Ubwo Umuyobozi wa Music in Africa Foundation, Maïmouna Dembélé yashyikirizaga igikombe Minisiteri y'Umuco, Ubuhanzi na Siporo muri Tanzania ku bwo kwakira igikorwa cya Acces mu 2022/2023. Igikombe cyakiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri iriya Minisiteri, Hamis Mwinjuma 

Music In Africa Foundation yahaye igikombe Ishyirahamwe ry'abahanzi muri Tanzania (Basata) ku bw'uruhare mu kwakira inama ya Acces ya 2022/2023. Iki gihembo cyakiriwe n'umunyamabanga w'iri shyirahamwe, Dr. Kedmon Mapana

Gahunda ya Acces ihuza abahanzi mu ngeri zinyuranye bakungurana ibitekerezo

Umuhanzikazi Sho Madjozi wo muri Afurika y'Epfo aherutse kuririmba mu gikorwa cya Acces 2023






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136545/inama-ya-acces-itangirwamo-ibihembo-ku-banyamuziki-igiye-kubera-i-kigali-136545.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)