Hatangijwe irushanwa Tsapa Top Model rizahe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nsengiyumva Alphonse uyobora Supra Family yabwiye InyaRwanda ko bahisemo gutegura iri rushanwa nyuma yo kubona imbogamizi zigaragara mu ruganda rw'abamurika imideli mu Rwanda ndetse no ku Isi hose muri rusange.

Ati 'Umwuga wo kumurika imideli ni umwuga ukomeye cyane kandi wishyura neza mu bihugu byateye imbere. Gusa mu bihugu byinshi bikiri mu nzira y'amajyambere usanga abamurika imideli bahura n'imbogamizi nyinshi zirimo isoko rikiri hasi, kutamenyekana no gukorana n'abamamyi babizeza ibitangaza.'

Akomeza  agira ati 'Tsapa Top Model rero ije ari igisubizo kuko uretse kuba irushanwa ni n'urubuga rugari umunyamideli wese ufite impano ashobora kuzajya anyuraho agashyiraho umwirondoro we bikamufasha kubona isoko mpuzamahanga.'

Mu gushaka kumenya impamvu ibi bikorwa bitahujwe n'ibya SupraModel imaze kubaka izina mu Rwanda, Nsengiyumva Alphonse yadutangarije ko SupraModel ifite izindi nshingano zikomeye cyane cyane zo kwita ku banyamideli b'abanyarwanda gusa.

'Tsapa Top Model' ni irushanwa riteganijwe kuzaba mu bihugu birenga 100 hanyuma abatsinze bagahurizwa hamwe mu Rwanda.

Urugendo rwo gushaka uzahagararira u Rwanda rwatangiye aho kwiyandikisha biri kubera ku rubuga rwa www.tsapamodel.com uzatsinda akazahabwa imodoka nshya yo mu bwoko bwa Hybrid Sonata.

Nsengiyumva avuga ko bahisemo guhemba imodoka umunyamideli mu rwego rwo kuzamura agaciro k'iri rushanwa no guteza imbere abanyamideli.

Akomeza ati 'Twahisemo gutanga imodoka mu rwego rwo kuzamura agaciro k'irushanwa ndetse no guha uwatsinze ikintu kizajya kimufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.'

Kugeza ubu umusore cyangwa se umukobwa ushaka kwitabira asabwa kuba atarengeje imyaka 21 y'amavuko, kandi nta masezerano afitanye n'ibindi bigo. 

Irushanwa 'Tsapa Top Model' rizahemba imodoka yo mu bwoko bwa Hybrid Sonota umunyamideli uzahiga bagenzi be 

Iri rushanwa rigamije guteza imbere abanyamideli bo mu Rwanda n'abo mu bindi bihugu



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136702/hatangijwe-irushanwa-tsapa-top-model-rizahemba-imodoka-umunyamideli-136702.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)