Daniel Svensson umaze kwandika indirimbo 250... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niringiyimana Daniel [Daniel Svensson], azwi mu ndirimbo 'Igikomere' yashibutse ku buzima busharira yanyuzemo mu rukundo. Ni ubuzima butandukanye n'ubwo abayemo uyu munsi wa none kuko aranezerewe cyane mu gihe mbere yahoranaga ibikomere ku mutima.

Daniel Svensson tuvuga ni umuramyi, umuvugabutumwa, umunyamakuru, umwanditsi w'indirimbo n'ibitabo. Uretse "Igikomere", indi ndirimbo ye yakunzwe cyane ni 'Warakoze Mana' yakoranye n'abahanzi b'ibyamamare; Aime Uwimana, Patient Bizimana na Simon Kabera.

Gihamya y'uko ari mu nkingi za mwamba mu muziki wa Gospel, ni nyinshi. Indirimbo nziza za Gospel muri iki gihugu, harimo izo yanditse ariko ntibyavugwa. Amaze kwandika indirimbo zirenga 250, aho zimwe yazihaye abandi baramyi, izindi araziririmba. Turabigarukaho neza mu kanya tunareba ubutumwa yibandaho.

Mu mwaka wa 2015 yari mu bahanzi 6 bahataniraga ibihembo mu irushanwa rya Groove Awards rikomeye muri East Afrika mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana (ariko ubu ryarahagaze) aho yari mu cyiciro cy'Umuhanzi w'Umwaka 'Best Male Artist'. Icyo gihe igikombe cyegukanywe na Israel Mbonyi.

Kuri ubu Daniel Svensson agiye gukora ubukwe n'umukunzi we witwa Sauda Hakizimana utuye muri Amerika, bakaba bamaranye imyaka ibiri. Ubukwe bwabo buzaba tariki 2 Ukuboza 2023. Guhabwa umugisha n'umushumba bizabera i Burasirazuba kuri Muhazi Beach saa yine za mu gitondo. 

Agiye kurushinga nyuma y'imyaka 15 akoze 'Divorce' kuko umugore we wa mbere yita "nyina w'abana banjye", bashakanye mu mwaka wa 2002, batandukana mu mwaka wa 2008, bakaba bafitanye abana 3, umuhungu n'abakobwa 2.

Aganira na inyaRwanda, Daniel Svensson yacyeje Sauda bagiye kwambikana impeta y'urudashira anahishura ibintu bimuhamiriza ko ari we yari arindiriye muri iyi myaka 15. Ati "Yankunze uko ndi kose, yankunze urw'ukuri".

Uyu muramyi wo guhangwa amaso, yavuze ko Sauda "Si umugore wanjye gusa, ni na Maman w'abana banjye. Si urukundo rwanjye gusa ahubwo ni urukundo rw'abana banjye. Ni uwo mu gihe gikwiriye kuko ni icyuzuzo cy'inzozi zanjye".

Ashingiye ku masomo yigiye mu buzima bw'urukundo, Daniel Svensson yatanze inama zabera benshi impamba y'ubuzima abasaba "kwirinda guhubuka kuko igihe cyose uhubutse ugwiza umubabaro uhetse ibikomere wikururiye". 

Ati "Kwihangana ni intwaro ikomeye igushyitsa ku mwuzuro w'icyo ushaka n'icyo ukeneye bikakurinda serwakira y'ibibonetse byose bidakenewe. Kugwiza imbaraga z'ubwenge n'umutima biguha gukomera n'imbaraga zo kuba wowe kuruta kuba uwo abantu bashaka ko uba ndetse bikaguha kurenga imitego yo mukibaya".

Ishusho y'umuziki wa Daniel Svensson nyuma y'ubukwe


Benshi bakora ubukwe bagacogora mu muziki, ariko si ko bimeze kuri Daniel Svensson kuko afite imishinga myinshi nyuma yo gukora ubukwe. Ati "Ndimo ndakora umuzingo wa 2 uzaba ugizwe n'indirimbo 8 mu buryo bw'amajwi n'amashusho izina ry'uyu muzingo ukazaba witwa "Imbabazi Zagutse".

Yikije ku butumwa bukubiye mu ndirimbo ari gukora muri iyi minsi mu gihe kera yibandaga ku bikomere. Ati: "Mu ndirimbo ndi kwandika muri iki gihe ni indirimbo zuzuye ubuzima buzima zivuga Kristo, mu yandi magambo ni indirimbo z'ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo".

Ahamya ko "imvi zizarinda ziba uruyenzi nta kindi ndirimba uretse Kristo gusa. Ku bw'iyo mpamvu, hari n'indirimbo nanditse mu myaka yashize ntazongera kuririmba ukundi, n'izindi ngenda nkosora mu myandikire kuko zitujuje ubuzima".

Daniel Svensson, umugabo utangirwa ubuhamya bwiza n'abatari bacye ku bw'inama zubaka akunze kubagira, yavuze ko nta gahunda yo guhagarika umuziki afite kuko hari indirimbo ziri hanze mu buryo bw'amajwi yitegura gukorera amashusho. 

Mu rugendo rwe rw'umuziki, afite indirimbo 18 ziri hanze mu buryo bw'amajwi, nka "Warakoze" yakoranye na Aimé Uwimana, Simon Kabera na Patient Bizimana, "Yarishyuye", "Umwifato", "Ibyo ntunze", "Ubuntu bw'Imana", "Turaziranye" n'izindi.

Arambye mu muziki kuko yatangiye kwandika indirimbo ku myaka 10 y'amavuko. Indirimbo ze ziri hanze amaze gusohora ni 19. Ati "Umubare w'izo nanditse haba izanjye ndirimba n'izo mfite ntarasohora ndetse n'izo nandikiye amatsinda n'abaririmbyi batandukanye zose hamwe ni 250".

Ntiyaciye ku ruhande ku bisabwa kugira ngo yandikire umuntu indirimbo. Aragira ati "Kwandikira umuntu cyangwa itsinda indirimbo, hari ibyo mvugana n'ushaka ko mwandikira. Kuba indirimbo ivuga Kristo, yuzuye ubuzima bwa Kristo. Kuba agomba kwishyura amafaranga 200.000Frw cyangwa 200$".

Yunzemo ati "Ariko bitabujije ko nshobora kwandikira umuntu indirimbo ku buntu nk'umuririmbyi mbonyemo impano ariko adafite ubushobozi mu byo akora mu muziki we ari ugupfundikanya uyu namwandikira atanabinsabye ariko mugihe twaba duhuje imyumvire yuko Kristo ariwe ndirimbo".

Daniel Svensson witegura kurushinga akanashyira imbaraga nyinshhi mu muziki we nyuma y'ubukwe, avuga ko imishinga afite mu muziki we ni myinshi, "kimwe cyo ni uko buri kwezi hazajya hasohoka indirimbo nshya amajwi n'amashusho".


Daniel Svensson ni umuramyi w'umuhanga umaze kwandika indirimbo 250


Daniel Svensson yateguje ibikorwa bihoraho bijyanye n'umuziki yihebeye


Umuramyi Svensson yahishuye ko hari indirimbo za kera atazongera kuririmba

REBA INDIRIMBO "UBUNTU BW'IMANA" YA DANIEL SVENSSON


REBA INDIRIMBO "NDAHARI" YA DANIEL SVENSSON




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136629/daniel-svensson-umaze-kwandika-indirimbo-250-agiye-kurushinga-nyuma-yimyaka-15-ategereje-136629.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)